Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 6:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Ku wundi munsi w’isabato, Yezu yinjira mu isengero, arigisha. Ubwo hakaba umuntu ufite ikiganza cy’iburyo cyumiranye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Nuko ku yindi sabato yinjira mu isinagogi arigisha. Asangamo umuntu unyunyutse ukuboko kw'iburyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Ku yindi sabato Yezu yinjira mu rusengero maze atangira kwigisha. Hari umuntu unyunyutse ikiganza cy'iburyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Ku yindi sabato Yezu yinjira mu rusengero maze atangira kwigisha. Hari umuntu unyunyutse ikiganza cy'iburyo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 6:6
14 Iomraidhean Croise  

Umwami Yerobowamu amaze kumva amagambo umuntu w’Imana avuze ku rutambiro rw’i Beteli, amutunga ikiganza cyari gifashe ku rutambiro, avuga ati «Nimumufate!» Ariko icyo kiganza yari atunze umuntu w’Imana kirumirana, ntiyashobora kukigarura.


Ariyimbire umushumba w’imburamumaro, utererana ubushyo! Inkota izamusature ukuboko, imunogoremo n’ijisho ry’iburyo. Ukuboko kwe kurakumirana rwose, ijisho rye ry’iburyo rihume burundu.»


Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.


Nuko Yezu yigishiriza mu isengero ku munsi w’isabato.


Yezu araterura, abwira abigishamategeko n’Abafarizayi ati «Ese biremewe gukiza umuntu ku isabato, cyangwa se birabujijwe?»


Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu.


Nuko amanukira i Kafarinawumu umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato.


Nuko ku munsi umwe w’isabato, Yezu anyura mu mirima yeze, abigishwa be bamamfuza amahundo y’ingano, bayavungira mu ntoki, barazirya.


Nuko yungamo ati «Umwana w’umuntu ni we mugenga w’isabato.»


Muri ayo mabaraza hari haryamye abarwayi batabarika, barimo impumyi, abacumbagurika, n’ibirema; (bose bategereje ko amazi yibirindura.


Bamwe mu Bafarizayi baravuga bati «Uwo muntu ntakomoka ku Mana, kuko atubahiriza isabato.» Ariko abandi bati «Bishoboka bite ko umunyabyaha yakora ibitangaza nk’ibi?» Ni bwo biciyemo ibice.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan