Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 4:41 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

41 Roho mbi na zo zavaga mu bantu benshi zisakabaka ziti «Uri Umwana w’Imana!» Nyamara akazicyaha, azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

41 Kandi n'abadayimoni bava muri benshi bataka bati “Uri Umwana w'Imana.” Arabacyaha, ababuza kuvuga kuko bari bazi yuko ari Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

41 N'ingabo za Satani zisohoka mu bantu benshi zivuga ziranguruye ziti: “Uri Umwana w'Imana!” Yezu arazicyaha azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

41 N'ingabo za Satani zisohoka mu bantu benshi zivuga ziranguruye ziti: “Uri Umwana w'Imana!” Yezu arazicyaha azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 4:41
14 Iomraidhean Croise  

Ariko Yezu aricecekera. Umuherezabitambo mukuru aramubwira ati «Nkurahije Imana ihoraho, ngo utubwire niba uri Kristu, Umwana w’Imana.»


Nuko Umushukanyi aramwegera, aramubwira ati «Niba uri Umwana w’Imana, tegeka aya mabuye ahinduke imigati.»


Bugorobye, bamuzanira abahanzweho na roho mbi nyinshi; nuko azirukana azikabukira, maze akiza abarwayi bose,


Nuko barasakuza bati «Uradushakaho iki, Mwana w’Imana? Wazanywe no kuduturumbanya igihe kitaragera?»


Nuko Yezu aramubwira ati «Uramenye ntugire uwo ubibwira, ahubwo genda, wiyereke umuherezabitambo kandi utange ituro ryategetswe na Musa ngo ribabere icyemezo cy’uko wakize.»


Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!»


Bugorobye, izuba rimaze kurenga, bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho na roho mbi;


Nuko akiza abarwayi benshi bari bababajwe n’indwara z’amoko menshi, kandi yirukana roho mbi nyinshi, ariko akazibuza kumuvuga, kuko zari zizi uwo ari we.


Abahanzweho na roho mbi na bo, iyo bamubonaga, barambararaga imbere ye, bagatera hejuru bati «Uri Umwana w’Imana!»


Amwunama hejuru, ategeka umuriro kumuvamo, maze koko urazima. Ako kanya arabyuka, arabazimanira.


Ibi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye.


Wemera ko habaho Imana imwe? Ni byiza rwose! N’ingabo za Sekibi zirabyemera, ariko zigahinda umushyitsi kubera ubwoba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan