Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 4:25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 Ndababwiza ukuri rwose: hariho abapfakazi benshi muri Israheli mu gihe cya Eliya, ubwo imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, inzara ikoreka igihugu cyose;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 “Ariko ndababwira ukuri yuko hāriho abapfakazi benshi mu Bisirayeli mu gihe cya Eliya, ubwo ijuru ryakingwaga imyaka itatu n'amezi atandatu, inzara nyinshi igatera mu gihugu cyose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Ni ukuri no mu gihe cya Eliya hariho abapfakazi benshi mu gihugu cya Isiraheli, igihe imvura yamaraga imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa, bigatera inzara ikomeye mu gihugu cyose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Ni ukuri no mu gihe cya Eliya hariho abapfakazi benshi mu gihugu cya Isiraheli, igihe imvura yamaraga imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa, bigatera inzara ikomeye mu gihugu cyose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 4:25
12 Iomraidhean Croise  

Eliya Umutishibi, wo mu baturage b’i Gilihadi, abwira Akabu ati «Ndahiye Uhoraho, Imana ya Israheli nkorera, ko nta rume cyangwa imvura bizagwa muri iyi myaka, keretse jye mbitegetse!»


Kandi ni koko, ibitekerezo byanyu si byo byanjye, n’inzira zanjye si zo zanyu, uwo ni Uhoraho ubivuze.


Sinshobora se kugenza uko nshaka mu byanjye? Cyangwa se undebye nabi kuko ngize neza?’


Ako kanya, Yezu ahimbazwa na Roho Mutagatifu, maze aravuga ati «Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi, ngushimiye ko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye.


Yabwiye Musa iti «Nzagirira ineza uwo nzashaka kuyigirira, nzagirire impuhwe uwo nzashaka kuzigirira.»


Mbe muntu, uri nde wo gushyogoranya n’Imana? Mbese ikintu cy’ikibumbano cyabwira uwakibumbye ngo «Kuki wankoze utya?»


Ni we kandi twatorewemo tugenwa mbere y’igihe ku buryo buhuye n’umugambi w’Ugenga byose,


Yaduhishuriye ibanga ry’ugushaka kwayo, wa mugambi wuje urugwiro yari yifitemo kuva kera,


Dore Eliya yari umuntu nka twe, asabana umwete kugira ngo imvura itagwa, maze koko ntiyagwa mu gihe cy’imyaka itatu n’amezi atandatu;


Bafite ububasha bwo gufunga ijuru, maze ntihazagire imvura igwa mu minsi bazamara bahanura, bakagira n’ububasha bwo guhindura amazi amaraso, kimwe n’ubwo guteza isi ibyorezo bitabarika, uko babishatse kose.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan