Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 4:23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

23 Yezu arababwira ati «Nta gushidikanya mugiye kuncira wa mugani ngo ’Muganga, banza wivure ubwawe!’ Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu byose, ngaho bikorere na hano iwanyu.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

23 Arababwira ati “Ntimuzabura kunciraho uyu mugani muti ‘Muvuzi, wivure. Ibyo twumvise byose ko wakoze i Kaperinawumu, bikore n'ino mu mudugudu wanyu.’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 Nyamara arababwira ati: “Ndabazi, ahari aho mugiye kunciraho wa mugani ngo ‘Muganga, ngaho ivūre!’ Murambwira kandi muti ‘Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu, ngaho bikorere n'ino iwanyu!’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

23 Nyamara arababwira ati: “Ndabazi, ahari aho mugiye kunciraho wa mugani ngo ‘Muganga, ngaho ivūre!’ Murambwira kandi muti ‘Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu, ngaho bikorere n'ino iwanyu!’ ”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 4:23
20 Iomraidhean Croise  

Nuko ajya mu karere k’iwabo, ahigishiriza abantu mu isengero ryabo, bituma batangara bavuga bati «Ubu buhanga n’ubu bubasha bwinshi abikomora he?


yimuka i Nazareti, ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali,


Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda.


Yezu ava aho ngaho, ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira.


Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti.


Nuko ajyana na bo i Nazareti, agahora abumvira. Nyina abika ibyo byose mu mutima we.


Nuko Yezu ajya i Nazareti, aho yari yararerewe, maze nk’uko yabimenyereye, yinjira mu isengero ku munsi w’isabato; nuko arahaguruka ngo asome Ibyanditswe bitagatifu.


Nuko amanukira i Kafarinawumu umugi wo muri Galileya, ahigishiriza ku munsi w’isabato.


Yezu ayibwira ayikangara, ati «Ceceka, kandi uve muri uwo muntu!» Nuko roho mbi imutura hasi imbere ya bose, imuvamo nta cyo imutwaye.


Washobora ute kubwira uwo muva inda imwe uti ’Muvandimwe, reka ngutokore akatsi kakuri mu jisho’, kandi ubwawe utareba umugogo uri mu jisho ryawe? Wa ndyarya we, banza ukure umugogo mu jisho ryawe, hanyuma uzabona neza, ushobore gutokora akatsi kari mu jisho ry’uwo muva inda imwe.


Nuko umugore asiga ikibindi aho, ajya mu mugi, maze abwira abantu ati


Ni cyo gituma kuva ubu nta muntu n’umwe tukimenya ku buryo busanzwe; ndetse na Kristu, niba twarigeze kumumenya ku buryo bw’abantu, ubu ntitukimumenya dutyo.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan