Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 3:23 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

23 Igihe Yezu atangiye kwigisha, yari afite nk’imyaka mirongo itatu, kandi uko abantu bibwiraga, yari mwene Yozefu wa Heli,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

23 Ubwo Yesu yatangiraga kwigisha yari amaze imyaka nka mirongo itatu avutse, abantu bibwiraga ko ari we mwene Yosefu, mwene Heli;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

23 Igihe Yezu yatangiraga umurimo we, yari amaze nk'imyaka mirongo itatu avutse. Uko abantu bibwiraga yari mwene Yozefu wa Eli,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

23 Igihe Yezu yatangiraga umurimo we, yari amaze nk'imyaka mirongo itatu avutse. Uko abantu bibwiraga yari mwene Yozefu wa Eli,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 3:23
20 Iomraidhean Croise  

Yozefu, ubwo ahawe ubutware na Farawo, umwami wa Misiri, yari mu kigero cy’imyaka mirongo itatu. Yozefu asezera kuri Farawo, ngo atambagire igihugu cyose cya Misiri.


Ubwo Dawudi abaye umwami, yari afite imyaka mirongo itatu; amara imyaka mirongo ine ku ngoma.


mubare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagomba gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.


Babaze abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagombaga gushingwa imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.


bahereye ku bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro,


babaze abafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro,


bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, kandi bashinzwe kurangiza imirimo yo kubaka cyangwa kwikorera ihema ry’ibonaniro,


Dore igitabo cy’amasekuruza ya Yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu.


Yakobo abyara Yozefu, umugabo wa Mariya ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.


Yese abyara umwami Dawudi. Dawudi abyara Salomoni, ku mugore wa Uriya,


Uriya si umwana wa wa mubaji? Nyina ntiyitwa Mariya? Abavandimwe be si Yakobo, Yozefu, Simoni na Yuda?


Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha, agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»


Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya; akaba umuvandimwe wa Yakobo, na Yozeto, na Yuda, na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga.


Ababyeyi be bamubonye barumirwa, maze nyina aramubwira ati «Mwana wanjye, watugenje ute? Jye na so twagushakanye umutima uhagaze.»


wa Meleya, wa Mena, wa Matata, wa Natami, wa Dawudi,


Bose baramushima, kandi batangazwa n’amagambo y’ineza yababwiraga. Ni ko kuvuga bati «Uyu si mwene Yozefu?»


Filipo na we aza guhura na Natanayeli, aramubwira ati «Wa wundi wanditswe mu Mategeko ya Musa no mu Bahanuzi, twamubonye: ni Yezu w’i Nazareti, mwene Yozefu.»


Maze baravuga bati «Uriya si Yezu, mwene Yozefu? Se na nyina ntitubazi? Ubu ashobora ate kuvuga ati ’Namanutse mu ijuru’?»


Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan