Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 3:16 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

16 Yohani ni ko guterura abwira bose ati «Jyewe mbabatirisha amazi, ariko haje undi undusha ububasha, sinkwiriye ndetse no gupfundura udushumi tw’inkweto ze; we azababatiriza muri Roho Mutagatifu n’umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

16 Nuko Yohana abasubiza bose ati “Ni koko jyeweho ndababatirisha amazi ariko hazaza undusha ubushobozi, ndetse ntibikwiriye ko napfundura udushumi tw'inkweto ze. Uwo ni we uzababatirisha Umwuka Wera n'umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

16 Yohani ni ko kubabwira bose ati: “Jyewe ndababatirisha amazi ariko hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no gupfundura udushumi tw'inkweto ze. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n'umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

16 Yohani ni ko kubabwira bose ati: “Jyewe ndababatirisha amazi ariko hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no gupfundura udushumi tw'inkweto ze. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n'umuriro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 3:16
24 Iomraidhean Croise  

Nimugarukire amabwiriza yanjye! Dore, ngiye kubasakazaho umwuka wanjye, mbamenyeshe amagambo yanjye.


. . . kugeza ko umwuka uturutse mu ijuru udusenderaho. Nuko ubutayu buhinduke ubusitani burumbuka, naho ubusitani burumbuka bwitwe ishyamba.


Ubwo Uhoraho azamara guhanagura ubwandu bw’abakobwa b’i Siyoni, akuhagira Yeruzalemu amaraso yahamenewe, akoresheje urubanza n’umwuka utwika,


Nzabuhagiza amazi asukuye maze mube abasukure; mbahanagureho ubwandure bwanyu bwose muce ukubiri n’ibigirwamana byanyu byose.


Abo barokotse nzabanyuze mu muriro, mbasukure nk’uko basukura feza, mbasuzume nk’uko basuzuma zahabu; bityo baziyambaze izina ryanjye, nanjye nzabababarire. Nzavuga nti «Ni umuryango wanjye», na bo bavuge bati «Uhoraho ni we Mana yacu».


Jyewe ndababatirisha amazi kugira ngo mwisubireho, ariko Uje ankurikiye andusha ububasha, ndetse sinkwiriye no kumukuramo inkweto; We azababatirisha Roho Mutagatifu n’umuriro.


Afite urutaro mu ntoki, kandi agiye gukubura imbuga ye: hanyuma azahunika ingano ze mu kigega, naho imishishi ayitwikishe umuriro utazima.»


Yohani arabasubiza ati «Jyewe mbatiriza mu mazi, ariko hagati yanyu hari Uwo mutazi.


Ni we ugiye kuza ankurikiye; sinkwiye no gupfundura umushumi w’inkweto ze.»


Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi, yarambwiye ati ’Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’


Unyemera, nk’uko byanditswe, imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo.»


ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu, nyuma y’iminsi mikeya.»


Petero akivuga ibyo, Roho Mutagatifu amanukira ku bumvaga iryo jambo bose.


Aho amariye gukuzwa n’ububasha bw’Imana, no guhabwa na Se Roho Mutagatifu wasezeranywe, amusendereza mu bantu nk’uko mubibona kandi mubyumva.


Twese twabatirijwe muri Roho umwe, ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan