Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 3:11 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

11 Na we akabasubiza ati «Ufite amakanzu abiri agabane n’utayafite, n’ufite icyo kurya, na we agenze atyo.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

11 Arabasubiza ati “Ufite imyenda ibiri umwe awuhe utawufite, n'ufite ibyokurya nagire atyo na we.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

11 Arabasubiza ati: “Ufite imyenda ibiri, umwe nawuhe utawufite, n'ufite ibyokurya na we nabisangire na mugenzi we ushonje.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

11 Arabasubiza ati: “Ufite imyenda ibiri, umwe nawuhe utawufite, n'ufite ibyokurya na we nabisangire na mugenzi we ushonje.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 3:11
22 Iomraidhean Croise  

ntagire umuntu akandamiza, agasubiza ingwate umubereyemo umwenda, ntagire uburiganya, umushonji akamuha umugati kandi akambika uwambaye ubusa,


Nuko Umwami azabasubize, ati ’Ndababwira ukuri: ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni jye mwabaga mubigiriye.’


Ahubwo nimujye mutanga imfashanyo ku byo mutunze, byose bizabatunganira.


Yezu abyumvise, aramubwira ati «Ubuze ikintu kimwe gusa: gurisha ibyo utunze byose, maze ubigabanye abakene, uzagira ubukire mu ijuru; hanyuma uze unkurikire.»


Nuko Zakewusi yegera Nyagasani, aramubwira ati «Rwose, Mwigisha, kimwe cya kabiri cy’ibyo ntunze, ngihaye abakene; niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye incuro enye.»


Kubera ko Yuda yari asanzwe ari umubitsi, bamwe bakeka ko Yezu yashatse kumubwira ngo ajye kugura iby’umunsi mukuru, cyangwa se ngo agire icyo aha abakene.


Yari umuntu wubaha kandi agatinya Imana, we n’urugo rwe rwose, akagirira ubuntu bwinshi rubanda kandi agasenga Imana ubudasiba.


maze arambwira ati ’Koruneli, isengesho ryawe ryakiriwe n’ubuntu bwawe buribukwa mu maso y’Imana.


Undi amuhanga amaso, ubwoba buramutaha, ni ko gusubiza ati «Ni iki se, Nyagasani?» Umumalayika aramubwira ati «Amasengesho yawe n’ubuntu bwawe byageze ku Mana, ntibyibagirwa.


Uwari umujura ntakongere kwiba, ahubwo ajye yihatira gukoresha amaboko ye imirimo ifite akamaro, kugira ngo abone n’icyo afashisha abari mu bukene.


Abakire bo kuri iyi si, ubasabe ukomeje kutirata no kutiringira ubukungu buyoyoka, ahubwo bizere Imana, yo itugabira byose uko dushaka ngo tubitunge.


Nibajye bagenza neza, babe abakire ku bikorwa byiza, batange batitangiriye itama, bamenye gusangira n’abandi.


Imana rwose ntirenganya, ntishobora kwibagirwa umwete wanyu n’urukundo mwagaragarije izina ryayo, mufasha abatagatifujwe nk’uko n’ubu mukibikomeje.


Iyobokamana risukuye kandi ritagira amakemwa mu maso y’Imana Data ni iri ngiri: ni ugusura imfubyi n’abapfakazi mu magorwa yabo, kwirinda ubwandu bwose bwo kuri iyi si, kugira ngo ube umuziranenge.


Byaba byunguye iki se, bavandimwe banjye, umuntu avuze ko afite ukwemera, niba adafite ibikorwa? Uko kwemera se gushobora kumukiza?


Niba umuntu atunze iby’isi, maze yabona umuvandimwe we akennye ntamugirire impuhwe, urukundo rw’Imana rwamubamo rute?


Niba umuntu avuze ati «Nkunda Imana», ariko akanga umuvandimwe we, aba ari umubeshyi. Koko rero, umuntu udakunda umuvandimwe we abonesha amaso, ntashobora gukunda Imana atabona.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan