Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 3:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Inteko y’abantu ikabaza Yohani iti «Tubigenze dute?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 Abantu baramubaza bati “None se tugire dute?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 Rubanda ni ko kumubaza bati: “None se tubigenze dute?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 Rubanda ni ko kumubaza bati: “None se tubigenze dute?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 3:10
7 Iomraidhean Croise  

Abasoresha na bo bazaga kwibatirisha bakamubaza bati «Mwigisha, dukore iki?»


Abasirikare na bo baramubaza bati «Twebwe se, dukore iki?» Arabasubiza ati «Ntimukagire uwo murenganya n’uwo mubeshyera, kandi munyurwe n’igihembo cyanyu.»


Noneho nimugaragaze imigenzereze ikwiranye n’ukwisubiraho nyako! Kandi ntimwitwaze ngo ’Abrahamu ni we mubyeyi wacu!’ Ndetse mbiberurire, aya mabuye muruzi, Imana ishobora kuyabyutsamo abana ba Abrahamu!


Hanyuma arabasohokana no hanze, arababaza ati «Bategetsi banjye, ngomba gukora iki kugira ngo nkire?»


Ngo bumve ayo magambo barakangarana, babaza Petero n’izindi Ntumwa bati «Bavandimwe, dukore iki?»


Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu.


Ariko haguruka winjire mu mugi, bari bukubwire icyo ugomba gukora.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan