Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 2:21 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

21 Hashize iminsi munani, igihe cyo kugenya Umwana kiragera; bamwita izina rya Yezu, Malayika yari yamwise atarasamwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

21 Nuko iminsi munani ishize arakebwa bamwita Yesu, rya zina ryari ryaravuzwe na marayika, nyina atarasama inda ye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

21 Iminsi umunani ishize, igihe cy'imihango yo gukeba umwana kigeze bamwita Yezu, ari ryo zina umumarayika yari yaravuze nyina atarasama inda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

21 Iminsi umunani ishize, igihe cy'imihango yo gukeba umwana kigeze bamwita Yezu, ari ryo zina umumarayika yari yaravuze nyina atarasama inda.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 2:21
9 Iomraidhean Croise  

Umwana wese w’umuhungu namara iminsi munani azagenywa, uko muzajya mubabyara: ari uwavutse mu nzu yanyu, ari n’umuvamahanga mwaguze feza utari uwo mu bwoko bwawe.


Ku munsi wa munani, umwana bazamugenya,


Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.»


Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu nuko amwita Yezu.


Ariko Yezu aramusubiza ati «Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka.» Nuko aramwemerera.


Dore ugiye gusama inda, ukazabyara umuhungu, maze ukazamwita izina rya Yezu.


Ku munsi wa munani, baza kugenya umwana, bashaka kumwita Zakariya nka se.


yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira, ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan