Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 15:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 «Ni nde muri mwe wagira intama ijana, imwe muri zo yazimira, ntasige za zindi mirongo urwenda n’icyenda ku gasozi, akajya gushakashaka iyazimiye kugeza igihe ayiboneye?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 “Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 “Ni nde muri mwe waba ufite intama ijana, maze imwe yazimira ntasige izindi mirongo cyenda n'icyenda mu gasozi, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 “Ni nde muri mwe waba ufite intama ijana, maze imwe yazimira ntasige izindi mirongo cyenda n'icyenda mu gasozi, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 15:4
19 Iomraidhean Croise  

Ndabungera nk’intama yazimiye; ngwino utarure umugaragu wawe, kuko ntibagiwe amatangazo yawe.


Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye, tugenda intatane, buri wese atomereye inzira ye, maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose.


Mu migi yo mu misozi n’iyo mu mirambi, mu migi ya Negevu no mu gihugu cya Benyamini, mu mpande za Yeruzalemu no mu migi ya Yuda, imikumbi y’intama izongera itambagire imbere ya nyirazo azibare. Uwo ni Uhoraho ubivuze.


Umuryango wanjye wari warabaye nk’intama zazimiye; abashumba bazo bari baraziyobeje, bazizerereza mu misozi miremire. Zavaga mu misozi zijya mu yindi, zaribagiwe ibiraro byazo.


Nzashakashaka iyazimiye, ngarure iyari yatannye, iyakomeretse nyomore, naho iyari irwaye nyondore, ibyibushye ikanagira ubuzima bwiza nkomeze kuyitaho. Nzaziragira zose nkurikije ubutabera.


Namwe rero, ntama zanjye, muri ishyo ry’abantu niragirira — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — maze jye nkaba Imana yanyu.»


Intama zinanutse ntimwazondoye, iyari irwaye ntimwayivura cyangwa ngo mwomore iyakomeretse. Ntimwagaruye iyari yatannye, ngo mushakashake iyazimiye; ahubwo mukazishorerana ubugome n’umwaga.


Mbirahiye ubugingo bwanjye — uwo ni Nyagasani Uhoraho ubivuze — kubera ko amatungo yanjye yatejwe abashimusi, agahinduka umuhigo w’inyamaswa z’ishyamba kuko nta mushumba afite, abashumba banjye ntibite ku matungo yanjye, bakiragira ubwabo aho kuragira amatungo yanjye;


We rero arabasubiza ati «Ni nde muri mwe wagira intama imwe, yagwa mu mwobo ku munsi w’isabato, ntajye kuyikuramo?


Nyagasani aramusubiza ati «Mwa ndyarya mwe! Mbese buri muntu muri mwe, ku munsi w’isabato, ntakura ikimasa cyangwa indogobe ye mu kiraro, ngo ajye kuyuhira?


Nuko Yezu abacira uyu mugani, ati


Koko rero, Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no kurokora ibyazimiye.»


Nuko rero nta cyo uzabona wireguza, wowe muntu uca urubanza, uwo uri we wese : kuko iyo ucira undi urubanza, uba witsindisha ubwawe, kuko ugenza utyo nawe wowe uca urubanza.


Koko rero, mwari mumeze nk’intama zatatanye, none ubu ngubu mwagarukiye umushumba n’umurinzi wanyu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan