Luka 13:14 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu14 Nuko umukuru w’isengero arakazwa n’uko Yezu yakijije umuntu ku isabato. Atangira kubwira rubanda ati «Hari iminsi itandatu yo gukoraho imirimo, mujye muza kwivuza kuri iyo minsi, atari ku isabato.» Faic an caibideilBibiliya Yera14 Ariko umutware w'isinagogi arakazwa n'uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w'isabato.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D14 Umuyobozi w'urusengero arakazwa n'uko Yezu akijije umuntu ku isabato, ni ko kubwira rubanda ati: “Hariho iminsi itandatu igenewe imirimo, mube ari yo mujya muzaho babakize indwara, mureke kuza ku isabato.” Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana14 Umuyobozi w'urusengero arakazwa n'uko Yezu akijije umuntu ku isabato, ni ko kubwira rubanda ati: “Hariho iminsi itandatu igenewe imirimo, mube ari yo mujya muzaho babakize indwara, mureke kuza ku isabato.” Faic an caibideil |