Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 1:41 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

41 Nuko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Roho Mutagatifu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

41 Maze Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana asimbagurika mu nda ye, Elizabeti yuzuzwa Umwuka Wera

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

41 Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Mwuka Muziranenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

41 Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Mwuka Muziranenge.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 1:41
15 Iomraidhean Croise  

Abana bataravuka babyiganiraga mu nda ye; aravuga ati «Kuki ari jyewe ibi bibayeho?» Nuko ajya guhanuza Uhoraho.


Ni wowe wanyivaniye mu nda ya mama, unshyira mu maboko ye ngo mererwe neza.


kuko azaba umuntu ukomeye mu maso ya Nyagasani. Ntazanywa divayi n’icyitwa inzoga cyose, kandi azuzura Roho Mutagatifu akiri mu nda ya nyina.


agera kwa Zakariya, aramutsa Elizabeti.


Arangurura ijwi ati «Wahebuje abagore bose umugisha, n’Umwana utwite arasingizwa.


Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbagizanya ibyishimo mu nda yanjye.


Nuko se Zakariya yuzura Roho Mutagatifu, ahanura avuga ati


Yezu ava ku nkombe ya Yorudani yuzuye Roho Mutagatifu, maze ajyanwa na Roho Mutagatifu mu butayu.


Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.


Ubwo Petero yuzuye Roho Mutagatifu arabasubiza ati


None rero, bavandimwe, nimwishakemo abagabo barindwi b’inyangamugayo buzuye Roho Mutagatifu n’ubuhanga, maze tubashinge uwo murimo.


Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana.


Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.»


Ntimugasindishwe na divayi, kuko byabatera kwifata nabi, ahubwo nimwuzure Roho Mutagatifu.


Nuko ku munsi wa Nyagasani ntwarwa na Roho w’Imana, maze numva inyuma yanjye ijwi riranguruye nk’iry’akarumbeti, rigira riti


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan