Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Luka 1:19 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

19 Malayika aramusubiza ati «Ndi Gaburiyeli uhora imbere y’Imana; natumwe kukubwira no kukugezaho iyo nkuru nziza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

19 Marayika aramusubiza ati “Ndi Gaburiyeli uhagarara imbere y'Imana, kandi natumwe kuvugana nawe ngo nkubwire ubwo butumwa bwiza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

19 Umumarayika aramusubiza ati: “Ndi Gaburiyeli, mpora imbere y'Imana nyikorera. Ni yo yantumye kuvugana nawe ngo nkugezeho iyo nkuru nziza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

19 Umumarayika aramusubiza ati: “Ndi Gaburiyeli, mpora imbere y'Imana nyikorera. Ni yo yantumye kuvugana nawe ngo nkugezeho iyo nkuru nziza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Luka 1:19
8 Iomraidhean Croise  

Mwirinde kugira uwo musuzugura muri abo bato; koko rero ndababwira ko mu ijuru abamalayika babo badahwema kureba uruhanga rwa Data wo mu ijuru.


Nyamara guhera ubu ngubu ugiye kuba ikiragi; ntuzongera kuvuga kugeza ku munsi ibyo bizaberaho, kuko utemeye ibyo nakubwiye bizagaragara igihe cyabyo kigeze.»


Hahise amezi atandatu, Malayika Gaburiyeli atumwa n’Imana, mu mugi wo mu Galileya witwa Nazareti,


Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose.


Mube maso kandi musenge igihe cyose, kugira ngo muzabone intege zo guhunga ibyo bintu byose bizaza, no kugira ngo muzashobore gutunguka mu maso y’Umwana w’umuntu.»


Ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje, watashye mu ijuru, Yezu, Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan