Kubara 7:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu3 amagare atandatu atwikiriye n’ibimasa cumi na bibiri; igare rimwe rigaturwa n’abatware babiri, naho buri mutware agatura ikimasa kimwe; babyigiza imbere y’Inzu. Faic an caibideilBibiliya Yera3 Bazana amaturo yabo imbere y'Uwiteka: amagare atandatu yaremwe nk'ingobyi n'inka cumi n'ebyiri, igare risangirwa n'abatware babiri, bityo bityo. Inka iturwa n'umutware umwe, n'indi undi, bityo bityo. Babimurika imbere y'ubuturo bwera. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D3 Bazanye amagare atandatu atwikiriye, n'ibimasa cumi na bibiri byo kuyakurura, babitura Uhoraho imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Buri mutware yari yatanze ikimasa, naho buri gare rigatangwa n'abatware babiri. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana3 Bazanye amagare atandatu atwikiriye, n'ibimasa cumi na bibiri byo kuyakurura, babitura Uhoraho imbere y'Ihema ry'ibonaniro. Buri mutware yari yatanze ikimasa, naho buri gare rigatangwa n'abatware babiri. Faic an caibideil |
Nuko bazagarure abavandimwe banyu bo mu mahanga yose, bahetswe ku mafarasi no mu magare; mu ngobyi, ku nyumbu no ku ntebe nziza, babageze ku musozi wanjye mutagatifu, i Yeruzalemu, uwo ni Uhoraho ubivuze. Bazabampaho ituro, nk’uko Abayisraheli bazana ku nkoko zisukuye, ituro ryabo mu Ngoro y’Uhoraho.