Kubara 7:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu1 Umunsi Musa yarangijeho kubaka Ingoro y’Uhoraho yayisutseho amavuta yo gusiga, ayegurira Uhoraho hamwe n’ibikoresho byayo byose. Urutambiro na rwo hamwe n’ibikoresho byarwo byose, arusukaho amavuta y’isigwa, aranabitagatifuza. Faic an caibideilBibiliya Yera1 Mose arangije gushinga ubuturo bwera no kubusīga, no kubwezanya n'ibintu byo muri bwo byose, n'igicaniro n'ibintu byacyo byose — ibyo na byo yarabisīze arabyeza — Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana D1 Barangije gushinga Ihema ry'ibonaniro, Musa afata amavuta ayasīga Ihema n'ibiririmo byose, n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose kugira ngo abyegurire Uhoraho. Faic an caibideilBibiliya Ijambo ry'imana1 Barangije gushinga Ihema ry'ibonaniro, Musa afata amavuta ayasīga Ihema n'ibiririmo byose, n'urutambiro n'ibikoresho byarwo byose kugira ngo abyegurire Uhoraho. Faic an caibideil |
Uwo munsi ni bwo umwami yeguriye Imana igice cyo hagati y’urugo ruri imbere y’Ingoro y’Uhoraho, akaba ari na ho yaturiye ibitambo bitwikwa n’urugimbu rw’ibitambo by’ubuhoro. Ntiyabituriye ku rutambiro rw’imiringa rwari imbere y’urwinjiriro rw’Ingoro kuko rwari ruto cyane, rudashobora kujyaho ibitambo bitwikwa, amaturo n’ingimbu z’ibitambo by’ubuhoro.