Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 5:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Tegeka Abayisraheli kwirukana kure y’ingando abanyabibembe, abaninda ku bitsina bose, cyangwa abandujwe no gukora intumbi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Tegeka Abisirayeli bakure mu mahema yanyu umubembe wese n'uninda wese, n'uhumanyijwe n'intumbi wese.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 “Tegeka Abisiraheli bajye bavana mu nkambi umuntu wese urwaye indwara y'uruhu yanduza, cyangwa iyo kuninda mu myanya ndangagitsina, cyangwa uwahumanyijwe no gukora ku ntumbi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 “Tegeka Abisiraheli bajye bavana mu nkambi umuntu wese urwaye indwara y'uruhu yanduza, cyangwa iyo kuninda mu myanya ndangagitsina, cyangwa uwahumanyijwe no gukora ku ntumbi.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 5:2
15 Iomraidhean Croise  

Hari ababembe bane ku irembo ry’umugi. Baravugana bati «Kuki twaguma hano kugeza igihe tuzapfira?


Umubembe wafashwe n’iyo ndwara yambara imyenda y’ibishwangi ntasokoze umusatsi we, ndetse n’ubwanwa bwe akabupfuka. Ubundi kandi aho ageze agomba kurangurura ati «Uwahumanye! Uwahumanye!»


Aba yaranduye kuko nyine indwara yamufashe iba ihumanya. Azatura ukwe wenyine, urugo rwe azarushinga kure y’ingando.


azongere yisuzumishe ku muherezabitambo bundi bushya. Isekera rero niriba ryarasatiriye undi mubiri, bizaba ari ibibembe. Ubwo umuherezabitambo azatangaza ko uwo muntu yanduye.


Ushaka kwisukura na we, azamesa imyambaro ye, yogoshe ubwoya bwose afite, yiyuhagire mu mazi, maze abe asukuwe. Nyuma azasubira mu ngando, ariko amare iminsi irindwi atarinjira mu ihema rye.


Uhoraho abwira Musa, ati «Dore ibyo uzamenyesha abaherezabitambo bene Aroni: Ntihazagire umuherezabitambo wegera intumbi y’umuntu wo mu muryango we, kuko byamuviramo kwandura.


Bityo rero, utazasiba kurya ku munsi nk’uwo, azacibwa mu muryango we.


Agacu karazimira hejuru y’ihema ry’ibonaniro, naho Miriyamu we aba yasheshe ibibembe byererana nk’urubura. Aroni arahindukira areba Miriyamu asanga yafashwe n’ibibembe.


Nuko Uhoraho abwira Musa, ati «Iyo se aba yamuciriye mu maso, ntiyari gukorwa n’isoni iminsi irindwi yose? Noneho rero niyirukanwe mu ngando, namara iminsi irindwi hanze yayo azabone kugaruka mu mwanya we.»


Naho mwebwe, mu gihe cy’iminsi irindwi, muzarara hanze y’ingando. Mwebwe mwese abishe umuntu cyangwa mugakora intumbi, muzakora umuhango wo kwisukura ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi. Abagore b’imfungwa mwazanye, na bo bazagenza batyo.


Uhoraho abwira Musa, ati


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan