Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 4:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Umurimo w’Abakehati mu ihema ry’ibonaniro, ni ukwita ku bikoresho bitagatifu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Iyi abe ari yo mirimo Abakohati bakorera mu ihema ry'ibonaniro. Ni iy'ibyera cyane.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Imirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro Abakehati bashinzwe, ni ukwita ku bintu byanyeguriwe rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Imirimo yo mu Ihema ry'ibonaniro Abakehati bashinzwe, ni ukwita ku bintu byanyeguriwe rwose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 4:4
11 Iomraidhean Croise  

Dawudi abashyira mu mitwe itatu akurikije bene Levi, ari bo Gerishoni, Kehati na Merari.


Hakurikiraho Abakehati, bagenda bikoreye ibikoresho bitagatifu. Abandi bose bababanza imbere, kuko bagombaga gushinga Ingoro Abakehati batarahagera.


Ingando nihaguruka, Aroni n’abahungu be bazaba barangije gutwikira Ingoro n’ibikoresho byayo byose, maze bene Kehati baze bayiheke. Ntibazakore ku Ngoro kuko byabaviramo gupfa. Ngibyo ibyo bene Kehati bashinzwe kwikorera mu ihema ry’ibonaniro.


Ahubwo muzabagenzereze mutya kugira ngo igihe bazegera ahantu hatagatifu rwose, bazarokoke be kuzapfa: Aroni n’abahungu be bazahagarika buri Mukehati iruhande rw’umuzigo we, hafi y’icyo agomba kwikorera.


Dore uruhare rw’amazu y’Abagerishoni, ibyo bagomba gukora cyangwa kwikorera:


mubare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagomba gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.


Muzabare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, ba bandi bashinzwe kurangiza imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.


Ingando nijya guhaguruka, Aroni n’abahungu be bazamanura umwenda w’umubambiko, maze bawutwikirize ubushyinguro bw’Isezerano.


Ntiyagira icyo aha abahungu ba Kehati, kuko imirimo bari bashinzwe yari iyo gutwara ku ntugu ibikoresho bitagatifu.


Bizaba bimeze nk’umuntu wagiye mu rugendo, agashinga abagaragu be urugo rwe, akagenera buri wese umurimo we, naho umunyarugi akamutegeka kuba maso.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan