Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 3:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Abalevi uzashyikiriza Aroni n’abahungu be, bazaba babahawe burundu, babe mu cyimbo cy’abandi Bayisraheli bose.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Nuko Abalewi uzabahe Aroni n'abana be, Aroni abahawe rwose mu cyimbo cy'Abisirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Utegeke Abalevi bajye bakorera Aroni n'abahungu be, ubabahe mu cyimbo cy'abandi Bisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Utegeke Abalevi bajye bakorera Aroni n'abahungu be, ubabahe mu cyimbo cy'abandi Bisiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 3:9
15 Iomraidhean Croise  

Nuko aravuga ati «Abalevi bonyine ni bo bazajya baheka Ubushyinguro kuko ari bo Uhoraho yitoreye ngo bajye baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho kandi banabukorere ubuziraherezo.»


Abavandimwe babo b’Abalevi bakoraga imirimo yose yo mu ihema ry’Ingoro y’Uhoraho.


Mu bahereza hagarutse: bene Siha, bene Hasufa, bene Tabawoti,


Bashyiraho abaherezabitambo bakurikije amazu bakomokamo, n’abalevi bakurikije imitwe yabo, ngo bajye basimburana mu gukorera Imana i Yeruzalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.


Mu bahereza, ari bo Dawudi n’abatware bari barahaye abalevi ngo babafashe, haje abantu magana abiri na makumyabiri, bose bandikwa mu mazina yabo.


Koko ntimuranyurwa, kuba Imana ya Israheli yarabahisemo ikabemerera kuyegera! Ni mwe murangiza imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, mukanahagararira ikoraniro igihe muyobora imihango mu izina rya bose.


Uziyegereze kandi abavandimwe bawe, bo mu nzu ya Levi, inkomoko yo kwa so. Bazakubere abafasha kandi bagukorere, ari wowe ari n’abahungu bawe, imbere y’ihema ry’Isezerano.


Bazita ku bikoresho byose by’ihema ry’ibonaniro, baserukire Abayisraheli mu itunganya ry’imirimo yerekeye Ingoro.


Uzarobanure Abalevi mu Bayisraheli bose babe abanjye.


Kuko mbahaweho ituro, ndabeguriwe rwose mu Bayisraheli. Mbagize abanjye mu kigwi cy’uburiza bwose, ni ukuvuga abavutse ari imfura ku Bayisraheli,


Cyakora ubu niyeguriye Abalevi mu kigwi cy’abavutse uburiza bose bo muri Israheli.


Abo Balevi mbashinze Aroni n’abahungu be kugira ngo bajye bahagararira Abayisraheli bose mu mirimo yo mu ihema ry’ibonaniro, banabakorereho umuhango wo kubakiza ibyaha. Bityo Abayisraheli ntibazongera guterwa n’icyorezo cy’uko begereye ahantu hatagatifu.»


Ni na We wahaye bamwe kuba intumwa, abandi abaha kuba abahanuzi, abandi abaha kuba abogezabutumwa, abandi abaha kuba abashumba cyangwa se abigisha.


Ni cyo gituma mu Byanditswe hari ahavuga ngo «Yarazamutse atumbagira ashoreye imbohe, maze aha abantu ingabire».


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan