Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 3:8 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

8 Bazita ku bikoresho byose by’ihema ry’ibonaniro, baserukire Abayisraheli mu itunganya ry’imirimo yerekeye Ingoro.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

8 Barinde ibintu byose byo mu ihema ry'ibonaniro n'iby'Abisirayeli barindishijwe, bajye bakora imirimo yo muri ubwo buturo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

8 Bajye barinda n'ibikoresho byaryo byose, barinde Abisiraheli kandi bakore indi mirimo y'Ihema.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

8 Bajye barinda n'ibikoresho byaryo byose, barinde Abisiraheli kandi bakore indi mirimo y'Ihema.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 3:8
13 Iomraidhean Croise  

Iryo tegeko rya Dawudi ryo kubarura bene Levi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje ryabaye kimwe mu byo yategetse bwa nyuma.


Bana banjye, mwikomeza kuba indangare, kuko ari mwe Uhoraho yatoranyije ngo mumuhagarare imbere, ngo mujye mumukorera, mumubere abaherezabitambo kandi mumutwikire imibavu.»


Nimugende, nimusohoke muve hano; ntimugire icyo mukoraho cyahumanye, nimusohoke rwagati muri Babiloni; nimwisukure, mwe abatwaye ibintu byeguriwe Uhoraho.


Ingoro y’Uhoraho barayiremura, bene Gerishoni na bene Merari bagenda bayihetse.


Hakurikiraho Abakehati, bagenda bikoreye ibikoresho bitagatifu. Abandi bose bababanza imbere, kuko bagombaga gushinga Ingoro Abakehati batarahagera.


Bazamukorera we n’imbaga yose mu ihema ry’ibonaniro, kandi banatunganye imirimo yose y’Ingoro.


Abalevi uzashyikiriza Aroni n’abahungu be, bazaba babahawe burundu, babe mu cyimbo cy’abandi Bayisraheli bose.


Ku mugabane w’abandi Bayisraheli, naho uzafata kimwe cya mirongo itanu ku mfungwa, ku bimasa, ku ndogobe no ku yandi matungo yose, maze ugihe Abalevi bashinzwe imirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho.»


Ingando nihaguruka, Aroni n’abahungu be bazaba barangije gutwikira Ingoro n’ibikoresho byayo byose, maze bene Kehati baze bayiheke. Ntibazakore ku Ngoro kuko byabaviramo gupfa. Ngibyo ibyo bene Kehati bashinzwe kwikorera mu ihema ry’ibonaniro.


Uwo ni wo murimo weguriwe bene Gerishoni mu ihema ry’ibonaniro. Uwo ni wo murimo bashinzwe kandi bakazawugengwamo n’umuherezabitambo Itamari mwene Aroni.


Uwo ni wo murimo weguriwe amazu ya bene Merari, kandi ni na wo murimo wonyine bashinzwe mu ihema ry’ibonaniro. Bazawugenzurwamo n’umuherezabitambo Itamari mwene Aroni.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan