Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 3:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 «Igiza hino Abalevi, maze ubashyikirize umuherezabitambo Aroni, kugira ngo bazajye bamufasha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 “Igiza hafi ab'umuryango wa Lewi, ubashyire imbere ya Aroni umutambyi, kugira ngo bajye bamukorera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 “Hamagaza ab'umuryango wa Levi, maze ubashyikirize umutambyi Aroni bajye bamufasha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 “Hamagaza ab'umuryango wa Levi, maze ubashyikirize umutambyi Aroni bajye bamufasha.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 3:6
18 Iomraidhean Croise  

Nuko aravuga ati «Abalevi bonyine ni bo bazajya baheka Ubushyinguro kuko ari bo Uhoraho yitoreye ngo bajye baheka Ubushyinguro bw’Uhoraho kandi banabukorere ubuziraherezo.»


Bagombaga kumvira bene Aroni mu mirimo yo mu Ngoro y’Uhoraho, n’iyo mu bikari no mu byumba; bagombaga no gusukura ibintu byose byeguriwe umurimo w’Ingoro y’Imana.


Bityo bagombaga kwita ku Ihema ry’ibonaniro, no gufasha bene Aroni, abavandimwe babo, mu cyitwa umurimo cyose wo mu Ngoro y’Uhoraho.


Abavandimwe babo b’Abalevi bakoraga imirimo yose yo mu ihema ry’Ingoro y’Uhoraho.


Bana banjye, mwikomeza kuba indangare, kuko ari mwe Uhoraho yatoranyije ngo mumuhagarare imbere, ngo mujye mumukorera, mumubere abaherezabitambo kandi mumutwikire imibavu.»


Bashyiraho abaherezabitambo bakurikije amazu bakomokamo, n’abalevi bakurikije imitwe yabo, ngo bajye basimburana mu gukorera Imana i Yeruzalemu, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.


Icyo gihe muzumva ko ari jyewe ubihanangirije, ngira ngo nkomeze isezerano nagiranye na Levi; uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Abalevi na bo, kubera imirimo bashinzwe yo mu ihema ry’ibonaniro, mbahaye kuzajya bagabana kimwe cya cumi cy’umutungo w’Abayisraheli.


Nyuma hazagenda ihema ry’ibonaniro rikurikirwe n’inteko y’Abalevi izaba iri hagati y’izindi nteko. Muzagende mukurikije uko muri mu ngando, buri wese mu mwanya we, inteko imwe inyuma y’indi.


Cyakora Abalevi, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, ntibashyizwe muri iryo barurwa ry’Abayisraheli.


Uhoraho abwira Musa, ati


Icyo gihe Uhoraho arobanura umuryango wa Levi, awushinga kujya utwara ubushyinguro bw’Isezerano ry’Uhoraho, guhagarara imbere y’Uhoraho, gukora imihango imugenewe, no guha rubanda umugisha mu izina rye, nk’uko bakibikora na n’ubu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan