Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 27:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 «Data utubyara yaguye mu butayu. Ariko yazize ibyaha bye bwite, ntiyari muri ba bayoboke ba Kore biteruye kuri Uhoraho. Cyakora nta muhungu yigeze abyara.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 “Data yapfiriye mu butayu, kandi ntiyari mu iteraniro ry'abiteranirije kugomera Uwiteka bafatanije na Kōra, ahubwo yapfanye ibyaha bye ubwe kandi ntiyabyaye abahungu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 “Data yapfiriye mu butayu nta bahungu asize. Yapfuye azize ibyaha bye, ariko ntiyari mu bafatanyije na Kōra kugomera Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 “Data yapfiriye mu butayu nta bahungu asize. Yapfuye azize ibyaha bye, ariko ntiyari mu bafatanyije na Kōra kugomera Uhoraho.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 27:3
16 Iomraidhean Croise  

kuko ubugingo bwose ari ubwanjye; ari ubw’umubyeyi cyangwa se ubw’umwana, bwose ni ubwanjye.


Jyewe Uhoraho ndabivuze kandi ndabirahiriye, nguko uko nzagenzereza iriya mbaga iteye icyangiro yampagurukiye. Amaherezo yabo bose ni aha mu butayu, ni ho bazagwa.»


Kore akoranyiriza abantu be iruhande rwa Musa na Aroni, ku muryango w’ihema ry’ibonaniro. Nuko ikuzo ry’Uhoraho ryigaragariza imbaga yose,


Selofehadi mwene Heferi nta muhungu yabyaye, yasize abakobwa gusa; bakitwa Mahila, Nowa, Hagila, Milika na Tirisa.


Abo bakobwa rero bagiye imbere ya Musa, umuherezabitambo Eleyazari n’abatware b’imiryango n’ikoraniro ryose bari ku muryango w’ihema ry’ibonaniro, maze barabaza bati


None se izina ry’umubyeyi wacu rizasibangane mu muryango we ngo ni uko atabyaye abahungu? Natwe nimuduhe isambu nk’uko mwayihaye ba data wacu.


Yezu yongera kubabwira ati «Ndagiye kandi muzanshaka, ariko muzapfana icyaha cyanyu. Aho ngiye ntimushobora kuhajya.»


Nababwiye ko muzapfana ibyaha byanyu. Muramutse mutemeye ko ndi uriho, muzapfana ibyaha byanyu.»


Nk’uko icyaha cyadutse mu nsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, bityo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye . . .


kugira ngo, nk’uko icyaha cyari cyaraganje mu rupfu, n’ineza izaganze mu butungane butanga ubugingo bw’iteka muri Yezu Kristu umwami wacu.


Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu, naho ingabire y’Imana ni ubugingo bw’iteka muri Kristu Yezu Umwami wacu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan