Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 26:5 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

5 Rubeni ni we mfura ya Israheli. Bene Rubeni ni Hanoki sekuruza w’Abahanoki, Palawu sekuruza w’Abapalawu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

5 Rubeni ni we wari imfura ya Isirayeli. Bene Rubeni ni aba: Henoki wakomotsweho n'umuryango w'Abahenoki, na Palu wakomotsweho n'umuryango w'Abapalu,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

5 Umuryango wa Rubeni impfura ya Yakobo wari ugizwe n'amazu akurikira: Abahanoki bakomoka kuri Hanoki, n'Abapalu bakomoka kuri Palu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

5 Umuryango wa Rubeni impfura ya Yakobo wari ugizwe n'amazu akurikira: Abahanoki bakomoka kuri Hanoki, n'Abapalu bakomoka kuri Palu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 26:5
11 Iomraidhean Croise  

Leya asama inda, abyara umwana w’umuhungu amwita Rubeni (bisobanura ngo ’Uhoraho yabonye agahinda kanjye’), ati «Ubu noneho umugabo wanjye agiye kunkunda.»


Igihe Israheli yari atuye muri iyo ntara, Rubeni aza kuryamana na Biliha, inshoreke ya se, Israheli arabimenya. Bene Yakobo bari cumi na babiri:


Leya yabyaye Rubeni, imfura ya Yakobo. Hanyuma abyara Simewoni, Levi, Yuda, Isakari na Zabuloni.


Rubeni yari imfura ya Israheli, ariko amaze kuryamana na muka se, uburenganzira bwe bw’umwana w’imfura buhabwa bene Yozefu, mwene Israheli, nuko Rubeni abura atyo uburenganzira bw’umwana w’imfura.


Bene Rubeni, imfura ya Israheli, ni Hanoki, Palu, Hesironi na Karumi.


Dore amazina y’abatware b’imiryango yabo: Bene Rubeni imfura ya Israheli ni Henoki, Palu, Hesironi, na Karumi. Abo ngabo ni amazu yo kwa Rubeni.


Bamaze kubarura bene Rubeni, imfura ya Israheli, mu mazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kandi bashobora kujya ku rugamba,


«Nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa, tugiye kubarura abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga.» Dore imiryango y’Abayisraheli yari yaravuye mu Misiri:


Hesironi sekuruza w’Abahesironi, na Karumi sekuruza w’Abakarumi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan