Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 26:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Musa n’umuherezabitambo Eleyazari babibwirira Abayisraheli mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe z’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko, bagira bati

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Mose na Eleyazari umutambyi bababwirira mu kibaya cy'i Mowabu kinini, bari kuri Yorodani ahateganye n'i Yeriko bati

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Musa n'umutambyi Eleyazari babibwirira Abisiraheli mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Musa n'umutambyi Eleyazari babibwirira Abisiraheli mu kibaya cya Mowabu, iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani, ahateganye n'i Yeriko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 26:3
10 Iomraidhean Croise  

Abayisraheli barahaguruka, bajya gushinga amahema mu bibaya bya Mowabu, hakurya y’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko.


«Nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa, tugiye kubarura abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga.» Dore imiryango y’Abayisraheli yari yaravuye mu Misiri:


Abo ni bo Musa n’umuherezabitambo Eleyazari babaruye mu gihe cy’ibarura ryabereye mu bibaya bya Mowabu, hafi y’uruzi rwa Yorudani, ahateganye na Yeriko.


Izo mfungwa zari zafatiwe mu ntambara hamwe n’iminyago yose, babimurikira Musa, umuherezabitambo Eleyazari n’ikoraniro ryose ry’Abayisraheli. Ibyo byose babijyana mu ngando yari mu bibaya bya Mowabu bikikije Yorudani iteganye na Yeriko.


Bahagurutse mu misozi ya Avarimu, bajya gushinga ingando mu bibaya bya Mowabu, ku nkombe ya Yorudani ahateganye na Yeriko.


Uhoraho abwirira Musa mu bibaya bya Mowabu hafi ya Yorudani ahateganye na Yeriko, ati


Musa ava mu kibaya cya Mowabu, azamuka umusozi wa Nebo, mu bitwa bya Pisiga, ahateganye na Yeriko; maze Uhoraho amwereka igihugu cyose: ahera muri Gilihadi agera muri Dani,


Uhoraho amuhamba mu kabande ko mu gihugu cya Mowabu, ahateganye na Beti‐Pewori; ariko kugeza na n’ubu nta we uramenya aho imva ye iherereye.


Abayisraheli baririra Musa iminsi mirongo itatu, bari mu kibaya cya Mowabu. Hanyuma iminsi yo kuririra Musa bamwiraburira irashira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan