Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 17:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Kuko ibyotezo ari ibintu bitagatifu, bwira umuherezabitambo Eleyazari mwene Aroni abikure mu bishashi by’umuriro, kandi na wo ajye kuwunyanyagiriza kure.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Bwira Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotero byabo mu muriro ubatwitse, nawe usese umuriro wo muri byo hariya, kuko ibyo ari ibyera.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 “Tegeka Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotezo byabo mu muyonga, amakara yo muri byo ayamene inyuma y'inkambi. Ibyo byotezo biranyeguriwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 “Tegeka Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotezo byabo mu muyonga, amakara yo muri byo ayamene inyuma y'inkambi. Ibyo byotezo biranyeguriwe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 17:2
18 Iomraidhean Croise  

Inkoni y’ubwami ntizatirimuka mwa Yuda, n’inkoni y’ubutware ntizajya kure y’ibirenge bye, kugeza igihe Uwo igenewe azazira, Uwo amahanga azayoboka.


Abaherezabitambo banditswe bakurikije amazu yabo, n’abalevi bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje, na bo bakandikwa bakurikije imirimo bashinzwe n’icyiciro barimo.


Inkoni yawe y’ubutegetsi, yuje ububasha, Uhoraho azayirambura igere kure, uhereye i Siyoni: «Ganza, ugenge abanzi bagukikije!


Nta na rimwe abategetsi b’abagiranabi bazigabiza umugabane w’intungane, ngo intungane na zo zibe zararikira ubukozi bw’ibibi.


Uzayasige ihema ry’ibonaniro, Ubushyinguro bw’Isezerano,


Naho iyi nkoni uyifate mu ntoki, kuko ari yo uzakoresha ibimenyetso!»


Uhoraho rero aramubwira ati «Ufite iki mu ntoki?» Undi ati «Ni inkoni.»


Umuriro uhinguka mu gihimba cyawo, utwika amashami yawo n’imbuto zawo. Ntuzongera ukundi kugira ishami rikomeye, ryashobora kuvamo inkoni y’umwami.» Uwo ni umuvugo, waririmbwe nk’amaganya.


Nuko ikinyamubiri cyose kizamenye ko jyewe, Uhoraho, nkuye inkota yanjye mu rwubati, ikaba itazongera gusubiramo ukundi!


Uhoraho ambwira iri jambo, ati


Ragira umuryango wawe n’inkoni yawe, ari wo bushyo wahaweho umurage, busigaye ari bwonyine rwagati mu ishyamba ry’inzitane, maze burishe muri Bashani n’i Gilihadi, nk’uko byahoze kera!


Uhoraho abwira Musa, ati


Ibyotezo by’abo bantu bacumuye bakikururira urupfu, bazabicurishe babikuremo ibyuma byo kubambika ku rutambiro. Kuko babituye Uhoraho, ubu byabaye bitagatifu. Bizabera kandi Abayisraheli urwibutso.»


Umunsi Musa yarangijeho kubaka Ingoro y’Uhoraho yayisutseho amavuta yo gusiga, ayegurira Uhoraho hamwe n’ibikoresho byayo byose. Urutambiro na rwo hamwe n’ibikoresho byarwo byose, arusukaho amavuta y’isigwa, aranabitagatifuza.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan