Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 13:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Guhera mu butayu bwa Parani, Musa arabohereza, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Abo bantu bose bari bavuye mu batware ba Israheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Mose abatuma ari mu butayu bwa Parani, uko Uwiteka yategetse. Abo yatumye bose bari abatware b'Abisirayeli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Nuko Musa afata abo batware nk'uko Uhoraho yabimutegetse, abohereza bakiri mu butayu bwa Parani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Nuko Musa afata abo batware nk'uko Uhoraho yabimutegetse, abohereza bakiri mu butayu bwa Parani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 13:3
11 Iomraidhean Croise  

Abayisraheli bahaguruka mu butayu bwa Sinayi, buri muryango ukwawo, maze igicu gihagarara mu butayu bwa Parani.


Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bavuye i Haseroti, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Parani.


«Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani jyewe ngabiye Abayisraheli. Muzohereza abantu bavuye muri buri nzu, buri wese ahagarariye inzu y’abasekuruza be; kandi abazoherezwa bazava mu batware ba Israheli.»


Bagaruka i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bahasanga Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli. Bababwira iby’urugendo rwabo, banabereka imbuto zo muri icyo gihugu bavuyemo.


Dore amazina yabo: Uwari uhagarariye inzu ya Rubeni, ni Shamuwa mwene Zakuri.


Ni nk’uko kandi abasokuruza banyu babigenje igihe twari i Kadeshi-Barineya, nkabohereza gutata igihugu basezeranijwe.


«Dore amazina y’abazabagabanya igihugu: ni umuherezabitambo Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni.


Hanyuma twahagurutse i Horebu, twambukiranya bwa butayu bugari kandi buteye ubwoba mwiboneye; dukurikira inzira igana mu misozi y’Abahemori, nk’uko Uhoraho Imana yacu yari yabidutegetse; nuko tugera i Kadeshi-Barineya.


Ibyo narabishimye; maze ntoranya muri mwe abagabo cumi na babiri, umwe umwe muri buri muryango.


N’i Kadeshi-Barineya, igihe Uhoraho abohereje avuga ati «Nimuzamuke, mwigarurire igihugu mbahaye», na bwo mwasuzuguye ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, ntimwamwizera, ntimwatega amatwi ijwi rye.


Samweli aza gupfa. Abayisraheli bose baraterana; bamaze kumuririra, bamuhamba iwe i Rama. Ubwo Dawudi arahaguruka, amanuka ajya mu butayu bw’i Parani.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan