Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 13:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 «Ohereza abantu bajye gutata igihugu cya Kanahani jyewe ngabiye Abayisraheli. Muzohereza abantu bavuye muri buri nzu, buri wese ahagarariye inzu y’abasekuruza be; kandi abazoherezwa bazava mu batware ba Israheli.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 “Tuma abantu batate igihugu cy'i Kanāni, icyo mpa Abisirayeli. Ukure umuntu mu muryango wa ba sekuruza wose, umuntu wese ari umutware wabo.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 “Tuma abatasi mu gihugu cya Kanāni ngiye guha Abisiraheli. Wohereze umutware umwe wo muri buri muryango w'Abisiraheli.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 “Tuma abatasi mu gihugu cya Kanāni ngiye guha Abisiraheli. Wohereze umutware umwe wo muri buri muryango w'Abisiraheli.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 13:2
12 Iomraidhean Croise  

Musa atoranya muri Israheli yose abantu b’inyangamugayo, maze abashyiraho ngo babe abatware ba rubanda: abatware bategeka abantu igihumbi, n’abatware bategeka abantu ijana, n’abatware bategeka abantu mirongo itanu, n’abatware bategeka abantu icumi.


Muzifashishe umuntu umwe wa buri muryango, mbese usanzwe ari umutware w’inzu y’iwabo.


Uhoraho abwira Musa, ati «Nkoranyiriza abantu mirongo irindwi bo mu batware ba Israheli, abagabo uziho kuba abakuru n’abacamanza b’umuryango. Uzabajyane ku ihema ry’ibonaniro, bahagararane nawe imbere yanjye.


Ayo ni yo mazina y’abantu Musa yohereje gutata igihugu cya Kanahani; Hosheya mwene Nuni, Musa amwita izina rya Yozuwe.


Guhera mu butayu bwa Parani, Musa arabohereza, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Abo bantu bose bari bavuye mu batware ba Israheli.


Ni nk’uko kandi abasokuruza banyu babigenje igihe twari i Kadeshi-Barineya, nkabohereza gutata igihugu basezeranijwe.


Muri buri muryango kandi muzatoremo umuntu uzagabanya igihugu.


Ni bwo rero ntoranyije abakuru b’imiryango yanyu, abantu b’impuguke kandi b’inararibonye, maze mbagira abatware b’imiryango yanyu: bamwe bagatwara abantu igihumbi, abandi ijana, abandi mirongo itanu, abandi icumi; nongeraho n’abashinzwe kubahiriza amategeko.


N’i Kadeshi-Barineya, igihe Uhoraho abohereje avuga ati «Nimuzamuke, mwigarurire igihugu mbahaye», na bwo mwasuzuguye ijwi ry’Uhoraho Imana yanyu, ntimwamwizera, ntimwatega amatwi ijwi rye.


None ubu rero, mufate abantu cumi na babiri mu miryango ya Israheli, umuntu umwe muri buri muryango.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan