Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 12:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Baribazaga bati «Ese ubundi Uhoraho yavugishije Musa wenyine? Twebweho ntiyatuvugishije?» Nuko Uhoraho arabyumva.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Baravuga bati “Ni ukuri Uwiteka avugira mu kanwa ka Mose musa? Twe ntatuvugiramo?” Uwiteka arabyumva.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2-3 Musa yari umugabo wicisha bugufi kurusha abantu bose bo ku isi. Nyamara Miriyamu na Aroni baravuga bati: “Ese Uhoraho avugana na Musa wenyine? Ese twebwe ntavugana natwe?” Uhoraho arabumva,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2-3 Musa yari umugabo wicisha bugufi kurusha abantu bose bo ku isi. Nyamara Miriyamu na Aroni baravuga bati: “Ese Uhoraho avugana na Musa wenyine? Ese twebwe ntavugana natwe?” Uhoraho arabumva,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 12:2
22 Iomraidhean Croise  

Ashubijeho abyara undi muhungu. Ati «Uhoraho yumvise ko ntakunzwe, none ampaye n’uyu nguyu.» Amwita Simewoni (bisobanura ngo ’Uhoraho yaranyumvise.’)


Igihe cyo kwirabura kirangiye, Dawudi atuma abamuzanira uwo mugore, amwakira iwe. Aba rero umugore we, maze amubyarira umuhungu. Ariko ibyo Dawudi yari yakoze bibabaza cyane Uhoraho.


Uwazana ngo Uhoraho, Imana yawe, yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe na shebuja, umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana Ihoraho. Icyazana ngo Uhoraho, Imana yawe, ibahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!»


Uburakari bw’Uhoraho bugurumanira Musa, maze aravuga ati «Mbese ntihari mwene nyoko Aroni, Umulevi? Nzi ko we avuga neza. Ndetse ashyize nzira agusanga; nakubona azishima mu mutima we.


Aroni abarondorera amagambo yose Uhoraho yari yarabwiye Musa, kandi akorera ibimenyetso mu maso y’imbaga.


Hanyuma Musa na Aroni basanga Farawo, baramubwira bati «Uhoraho Imana ya Israheli aravuze ngo ’Rekura umuryango wanjye kugira ngo bagende bajye mu butayu kunkorera umunsi mukuru, bansenga!’»


Nuko rero Musa na Aroni baza kwa Farawo; bagenza uko Uhoraho yari yabategetse. Aroni ajugunya inkoni ye imbere ya Farawo n’imbere y’abagaragu be, ihinduka inzoka.


Ubwirasi bukurura amahane, ariko ubuhanga buhorana abemera kugirwa inama.


Uwazana ngo Uhoraho Imana yawe yumve amagambo yavuzwe n’umufasha w’ingando, ayatumwe n’umwami w’Abanyashuru, ngo atuke Imana nzima. Icyazana ngo Uhoraho Imana yawe abahanire ayo magambo yumvise! Ngaho takambira Uhoraho, usabira aka gasigisigi kagihumeka!»


Naba nzira se ko nakuvanye mu gihugu cya Misiri, nkakugobotora mu nzu y’uburetwa? Cyangwa se ko nakoherereje Musa, Aroni na Miriyamu ho abayobozi?


Umunsi umwe, imbaga y’Abayisraheli itangira kwijujuta, maze Uhoraho abyumvise ntibyamushimisha, ahubwo biramurakaza cyane. Nuko umuriro w’Uhoraho uyogoza imbaga, utwika uruhande rumwe rw’ingando.


Musa aramusubiza ati «Waba se wabagiriye ishyari kubera jyewe? Iyaba Uhoraho yarasakaje umwuka we ku muryango we wose, maze bose bagahinduka abahanuzi!»


Musa yari umugabo uzi kwiyoroshya, nta muntu n’umwe ku isi wamurushaga kwicisha bugufi.


Nuko rero biterura kuri Musa na Aroni bavuga bati «Twabarambiwe! Abagize ikoraniro bose ni abatagatifu kandi Uhoraho ari hagati yabo; mwakuye he ububasha bwo kwigira abategetsi b’ikoraniro ry’Uhoraho?»


Mukundane urukundo rwa kivandimwe, mushyire imbere icyahesha buri wese icyubahiro.


Ku bw’ingabire nahawe, reka ngire icyo mbwira buri wese muri mwe: ntimukirebe ibisumbye uko mugomba kwireba, ahubwo muzirikane ibifasha kwiyoroshya, buri wese mu rugero rw’ukwemera Imana yamugeneye.


Mukore byose mutinuba kandi mutagingimiranya,


Ntimukagire icyo mukora mubitewe n’ishyari cyangwa ukwikuza, ahubwo mwicishe bugufi, buri muntu yibwire ko abandi bamuruta.


Namwe basore ni uko; nimwumvire abakuru b’ikoraniro; mwese murangwe n’ukwiyoroshya, kugira ngo mushobore gufashanya kivandimwe, kuko byanditswe ngo «Imana irwanya abikuza, ariko abiyoroshya ikabagirira ubuntu.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan