Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 11:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Muri bo hari agatsiko k’abantu, bafatwa n’amerwe, bituma n’Abayisraheli ubwabo batangira kwijujuta bavuga bati «Ni nde uzaduha inyama zo kurya?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Abanyamahanga y'ikivange bari hagati y'Abisirayeli batangira kwifuza, Abisirayeli na bo bongera kurira, baravuga bati “Ni nde uzaduha inyama zo kurya?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Abanyamahanga b'amoko atari amwe bari mu Bisiraheli bararikira inyama. Abisiraheli na bo bongera kuziririra bati: “Icyaduha inyama zo kurya!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Abanyamahanga b'amoko atari amwe bari mu Bisiraheli bararikira inyama. Abisiraheli na bo bongera kuziririra bati: “Icyaduha inyama zo kurya!

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 11:4
16 Iomraidhean Croise  

Ngo bumve iryo tegeko, bahera ko barobanura muri Israheli abanyamahanga bose bari babivanzemo.


batangira kurarikira ibyo badafite, maze bagondoza Uhoraho mu butayu;


Byongeye, hari ikivange cy’abantu b’impunzi baturutse hirya no hino, bazamukana na bo, hamwe n’amashyo yabo menshi y’intama n’inka.


«Numvise umwijujuto w’Abayisraheli. Babwire uti ‘Nimugoroba, mu kabwibwi, murarya inyama; n’ejo mu gitondo muzahage umugati, maze mumenyereho ko ari jye Uhoraho Imana yanyu.’»


Abayisraheli barababwira bati «Yewe! Iyo byibura twicwa n’ukuboko k’Uhoraho tukiri mu gihugu cya Misiri, igihe twari twiyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, twirira n’imigati uko dushaka! Ubu mwatuzanye muri ubu butayu kugira ngo mwicishe inzara iyi mbaga yose!»


ahubwo turashaka kujya mu Misiri, aho tutazongera ukundi guhura n’intambara, ntituzongere no kumva ijwi ry’ihembe, cyangwa ngo tubure umugati; ni ho dushaka gutura’ . . .


Kandi ubwire imbaga y’Abayisraheli, uti ’Nimwisukurire umunsi w’ejo, muzashobore kurya inyama kuko Uhoraho yumvise imyijujuto yanyu igihe mwavugaga muti: Ni nde usaduha inyama zo kurya? Ko twari twimereye neza mu Misiri! Uhoraho rero agiye kubaha inyama maze muzazirye.


Imbaga yose yishyira hamwe irasakabaka ndetse irara irira ijoro ryose.


Bariya bantu babonye ikuzo ryanjye n’ibimenyetso nakoreye mu Misiri no mu butayu, hanyuma bakaba bamaze kungerageza incuro cumi zose banga kunyumvira,


Ibyo ntibihagije kubona waratuzamuye ukadukura mu gihugu gitemba amata n’ubuki, kugira ngo tugwe muri ubu butayu? None ibyo bivuyeho ugashaka no kudutegeka?


Ahubwo nimwiyambike Nyagasani Yezu Kristu kandi ntimukishinge umubiri ngo mukore ibyo wifuza.


Ibyo byose byabereye kuducira amarenga, kugira ngo tutararikira ikibi, nk’uko na bo bakirarikiye.


Ntimukishuke: kubana n’ababi byonona imigenzo myiza.


Byongeye kandi i Tabera, i Massa n’i Kiberoti-Hatawa, na ho mwarakaje Uhoraho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan