Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 1:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 maze mubare abantu bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje kandi bashoboye kujya ku rugamba. Wowe na Aroni muzababarure mukurikije imitwe y’ingabo zabo.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Abamaze imyaka makumyabiri cyangwa isāga bavutse, abo mu Bisirayeli bose babasha gutabara, wowe na Aroni mubabare uko imitwe yabo iri.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Mubabarure muhereye ku bamaze imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba. Wowe na Aroni mubabarure

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Mubabarure muhereye ku bamaze imyaka makumyabiri bashobora kujya ku rugamba. Wowe na Aroni mubabarure

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 1:3
16 Iomraidhean Croise  

Yowabu ashyikiriza umwami imibare y’ibarura ry’imbaga: Israheli yarimo abagabo b’intwari ibihumbi magana umunani bashobora gutwara inkota, naho Yuda harimo abagabo ibihumbi magana atanu.


Bene Rubeni, Abagadi n’igice cya kabiri cy’umuryango wa Manase, bari barimo abagabo b’intwari bitwaza ingabo n’inkota, barashisha imiheto kandi bazi iby’intambara — abashoboraga kujya ku rugamba bari abagabo ibihumbi mirongo ine na bine na magana arindwi na mirongo itandatu.


Amasiya akoranya Abayuda, maze akurikije amazu ya Yuda n’aya Benyamini, ashyiraho abatware bategekaga igihumbi n’ab’ijana. Abarura abari bamaze imyaka makumyabiri bavutse n’abari bayirengeje, abona abantu ibihumbi magana atatu b’intwari bashobora kujya ku rugamba bitwaje amacumu n’ingabo.


Muzubahirize umunsi mukuru w’imigati idasembuye, kuko kuri uwo munsi nyine ari bwo navanye ingabo zanyu mu gihugu cya Misiri. Muzubahirize rero uwo munsi mukuru uko ibihe bigenda bisimburana. Ngiryo itegeko ridakuka mbahaye.


Umuntu wese uzaba afite imyaka makumyabiri, cyangwa ayirengeje, azatanga iryo koro ry’Uhoraho, igihe azajya kubarurwa.


Buri muntu wari ufite imyaka makumyabiri cyangwa ayirengeje, yasoze «ibeka», ari byo kuvuga igice cya sikeli, bikurikije isikeli y’Ingoro, kandi abagombaga gusora bari abantu ibihumbi magana atandatu na bitatu na magana atanu na mirongo itanu.


Mwebwe mwese ababaruwe mugejeje ku myaka makumyabiri, mwebwe mwese abanyiteruyeho, uko mungana, ni muri ubu butayu intumbi zanyu zizagarama.


«Mukore ibarura ry’imbaga y’Abayisraheli. Mujye muri buri muryango, mubarure abagabo bose bafite imyaka makumyabiri cyangwa irenga, kandi bashoboye gutabara mu mitwe y’ingabo ya Israheli.»


«Barura Abalevi ukurikije imiryango yabo n’amazu yabo. Uzabarura Abalevi bose b’igitsinagabo, kuva ku ruhinja rw’ukwezi kumwe.»


’Bariya bantu bavuye mu Misiri, bakaba bafite imyaka makumyabiri n’irenga, kuko banze kunkurikira, bazapfa batabonye igihugu nasezeranije Abrahamu, Izaki na Yakobo.’


Dore indaro Abayisraheli baraye igihe basohotse mu Misiri n’ingabo zabo, bayobowe na Musa na Aroni.


mubare abantu bose bafite imyaka mirongo itatu kugeza kuri mirongo itanu, bagomba gutunganya imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro.


Umugabo naba arongoye vuba, ntazatabare, kandi ntihazagire uza iwe kumubuza uburyo; azamare umwaka umwe yibereye iwe, ari nta cyo abazwa, maze anezereze umugore yarongoye.


Icyo gihe mbaha aya mabwiriza nti «Ni Uhoraho Imana yanyu wabeguriye iki gihugu. Nti intwari mwese, muzafate intwaro zanyu, mujye imbere y’Abayisraheli bene wanyu, mwambuke Yorudani.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan