Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Kubara 1:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri kw’umwaka wa kabiri, Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi, mu ihema ry’ibonaniro ati

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi ari mu ihema ry'ibonaniro, ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri bavuye mu gihugu cya Egiputa, ati

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho ari mu Ihema ry'ibonaniro mu butayu bwa Sinayi yabwiye Musa ati:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ku itariki ya mbere y'ukwezi kwa kabiri k'umwaka wa kabiri Abisiraheli bavuye mu Misiri, Uhoraho ari mu Ihema ry'ibonaniro mu butayu bwa Sinayi yabwiye Musa ati:

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Kubara 1:1
15 Iomraidhean Croise  

Hashize imyaka magana ane na mirongo inani Abayisraheli bavuye mu gihugu cya Misiri, Salomoni ni ko gutangira kubaka Ingoro y’Uhoraho; ubwo hari mu mwaka wa kane w’ingoma ye ategeka Israheli, mu kwezi kwa Ziwi, ari ko kwa kabiri.


Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abayisraheli baviriye mu Misiri, uwo munsi nyine, bagera mu butayu bwa Sinayi.


Bari bahagurutse i Refidimu, bataha mu butayu bwa Sinayi, nuko baca ingando muri ubwo butayu. Israheli ica ingando aho ngaho, hateganye n’umusozi.


Aho ngaho nzajya mpabonanira nawe, maze hejuru y’urwicurizo, hagati y’Abakerubimu bazaba bari hejuru y’ubushyinguro bw’urwibutso, nzahakubwirire ibyo ntegeka Abayisraheli byose.


Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri Ingoro irashingwa.


«Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa mbere, uzashinge ihema ry’ibonaniro ribe Ingoro y’Uhoraho.


Uhoraho ahamagara Musa maze amubwirira mu ihema ry’ibonaniro ati


Ayo ni yo mategeko Uhoraho yahereye Musa ku musozi wa Sinayi, kugira ngo ayamenyeshe Abayisraheli.


Ubwo Musa na Aroni bakoranya imbaga yose, ku wa mbere w’ukwezi kwa kabiri, nuko Abayisraheli batangira umwirondoro w’ibisekuruza byabo muri buri muryango na buri nzu. Bagendaga babara amazina y’abagabo bose bafite imyaka makumyabiri n’abayirengeje umwe umwe.


Uhoraho atungura Musa, Aroni na Miriyamu, arababwira ati «Mwese uko muri batatu mujye ku ihema ry’ibonaniro.» Nuko bose uko ari batatu bajya ku ihema ry’ibonaniro.


Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa kabiri bavuye mu Misiri, Uhoraho abwirira Musa mu butayu bwa Sinayi ati


Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka wa mirongo ine kuva bimutse mu Misiri, Musa ageza ku Bayisraheli ibyo Uhoraho yari yamutegetse kubabwira byose.


Urugendo twakoze kuva i Kadeshi-Barineya kugeza ubwo twambutse umugezi wa Zeredi rwamaze imyaka mirongo itatu n’umunani – kugeza ubwo nyine abaturwaniriraga bose icyo gihe basaza bagashira, nk’uko Uhoraho yari yarabirahiye;


Kuko Uhoraho Imana yawe yaguhereye umugisha mu byo uzakora byose, yitaye ku rugendo wakoreye muri ubu butayu bugari; dore imyaka ibaye mirongo ine Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe, kandi nta cyo wigeze ubura.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan