Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ivugururamategeko 3:4 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

4 Icyo gihe dufata imigi ye yose, ntitwasigaza urusisiro na rumwe. Twafashe akarere kose ka Arugobu ho muri Bashani katwarwaga na Ogi, kari kagizwe n’imigi mirongo itandatu;

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

4 Icyo gihe dutsinda imidugudu ye yose, ntihagira umudugudu wabo tudatsinda. Yari imidugudu mirongo itandatu yo mu gihugu cyose cya Arugobu, ubwami bwa Ogi bw'i Bashani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

4 Twafashe imijyi ye yose ntitwasiga n'umwe. Dufata n'imijyi mirongo itandatu mu karere ka Arugobu, na ko kategekwaga na Ogi umwami wa Bashani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

4 Twafashe imijyi ye yose ntitwasiga n'umwe. Dufata n'imijyi mirongo itandatu mu karere ka Arugobu, na ko kategekwaga na Ogi umwami wa Bashani.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ivugururamategeko 3:4
10 Iomraidhean Croise  

mwene Geberi, wari ushinzwe Ramoti muri Gilihadi n’ingando za Yahiri mwene Manase, zari muri Gilihadi; wari ushinzwe kandi akarere ka Arugobu muri Bashani kari kagizwe n’imigi ikomeye mirongo itandatu, ikikijwe n’inkuta z’amabuye kandi igakingishwa amapata y’umuringa;


Abayisraheli baramutsinda, we n’abahungu be, n’abaturage be bose, ntihagira n’umwe ucika ku icumu; igihugu cyabo barakigabiza.


Igice gisigaye cya Gilihadi hamwe na Bashani yose, ari yo gihugu cy’umwami Ogi, mbigabira igice kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase. Akarere kose ka Arugobu hamwe na Bashani yose ni byo byitwaga igihugu cy’Abarefayimu.


Yayiri mwene Manase yigarurira Arugobu yose, ageza ku gihugu cy’Abageshuri n’icy’Abamahaka; nuko yiyitirira utwo turere twa Bashani, ku buryo n’ubu hakitwa «Insisiro za Yayiri».


Nuko Uhoraho Imana yacu aturekurira Ogi umwami wa Bashani n’ingabo ze zose, turabatsemba ntihasigara n’umwe.


yose yari ikomeye cyane, ikikijwe n’inkuta ndende, ikagira n’imiryango ikingishijwe inzugi z’ibyuma, tutiriwe tuvuga insisiro nyinshi cyane zo mu byaro.


bigarurira igihugu cye hamwe n’icya Ogi umwami wa Bashani. Abo bami bombi b’Abahemori bari batuye hakurya ya Yorudani, mu ruhande rw’iburasirazuba.


Naho Ogi, umwami wa Bashani, akaba n’umwe mu Barefayimu ba nyuma, yari atuye i Ashitaroti n’i Edereyi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan