Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ivugururamategeko 3:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 Uhoraho rero arambwira ati «Ntutinye, kuko namukurekuriye, we n’ingabo ze zose n’igihugu cye cyose; uzamugire uko wagize Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 Uwiteka arambwira ati “Ntumutinye kuko mukugabizanije n'abantu be bose n'igihugu cye, nawe umugirire uko wagiriye Sihoni umwami w'Abamori, wa wundi wari utuye i Heshiboni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 Uhoraho arambwira ati: “Ntimubatinye kuko nababagabije bo n'igihugu cyabo, mugirire Ogi nk'uko mwagiriye Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 Uhoraho arambwira ati: “Ntimubatinye kuko nababagabije bo n'igihugu cyabo, mugirire Ogi nk'uko mwagiriye Sihoni umwami w'Abamori wari utuye i Heshiboni.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ivugururamategeko 3:2
15 Iomraidhean Croise  

Ntimuzaharwanire, ahubwo nimuhagera muzahahagarare maze mwirebere uko Uhoraho azabatsindira intambara. Mwitinya kandi mwikuka umutima, yemwe Bayuda n’ab’i Yeruzalemu! Ejo muzahabasange, Uhoraho azaba ari kumwe namwe.»


Witinya, kuko ndi kumwe nawe, wikwiheba, kuko ndi Imana yawe. Ni byo rwose, ndagukomeje, ndagutabaye, nkuramize ukuboko kwanjye kurenganura.


Witinya kuko ndi kumwe nawe, nzagarura urubyaro rwawe kuva iyo izuba rirasira, nzakwegeranye kugeza iyo rirengera.


Mureke rero kwivumburira Uhoraho, mwoye no gutinya abantu bo muri kiriya gihugu; mu kubatsinda tuzabayongobeza mu kanya gato! Imana zabo ntizikibarinda, ngo zibatwikirize igicucu cyazo, ariko twebwe Uhoraho ari kumwe natwe. Mwibatinya rero!»


Uhoraho abwira Musa, ati «Ntutinye! Ndamukugabije, we n’abantu be n’igihugu cye cyose. Uzamugirira ibyo wakoreye Sihoni umwami w’Abahemori wari uganje i Heshiboni.»


Nuko ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke!


arambwira ati ’Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere ya Kayizari, kandi Imana ikugiriye ubuntu bwo kugukiriza ubuzima, hamwe n’abo mufatanyije urugendo bose.’


«Israheli, tega amatwi! Uyu munsi mugiye kurwanya abanzi banyu. Muramenye ntimucike intege, ntimugire ubwoba, ntimute umutwe, ntimuhinde umushyitsi imbere yabo.


Hanyuma twarahindukiye, tuzamukira mu nzira igana i Bashani, ariko Ogi umwami wa Bashani hamwe n’ingabo ze zose badutegera ahitwa Edereyi kugira ngo baturwanye.


– Ogi rero, umwami wa Bashani, ni we wenyine wari usigaye mu bakomoka ku Barefayimu; ndetse n’igitanda cye gikozwe mu cyuma si cyo kiri i Raba y’Abahamoni? Gifite uburebure bw’imikono cyenda, n’ubugari bw’imikono ine, dukurikije imikono isanzwe –.


Nuko Uhoraho Imana yacu aturekurira Ogi umwami wa Bashani n’ingabo ze zose, turabatsemba ntihasigara n’umwe.


Uhoraho abwira Yozuwe, ati «Ntutinye, nabakweguriye; nta n’umwe muri bo uzaguhangara.»


Ntutinye ibigiye kukubabaza. Dore Sekibi agiye kujugunya mu buroko bamwe muri mwe kugira ngo abagerageze, maze muzagire amagorwa y’iminsi cumi. Urabe indahemuka kugeza ku rupfu, maze nzakwambike ikamba ry’ubugingo.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan