Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ivugururamategeko 1:7 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

7 none nimuhaguruke, mujye mu misozi y’Abahemori no mu tutere twose tuhegereye, mukwire muri Araba, no ku Misozi, no mu Bisiza, no muri Negevu no ku nkombe y’Inyanja, mu gihugu cya Kanahani no muri Libani, kugera ku Ruzi runini rwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

7 Nimuhindukire, muhaguruke mujye mu gihugu cy'imisozi cy'Abamori n'ahandi hantu hose hahereranye na cyo, mujye muri Araba no mu gihugu cy'imisozi, no mu gihugu cy'ikibaya n'i Negebu, no mu kibaya cy'Inyanja Nini, no mu gihugu cy'Abanyakanāni, no ku misozi y'i Lebanoni mugeze ku ruzi runini Ufurate.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

7 none nimuhaguruke mukomeze urugendo. Mujye mu misozi y'Abamori no mu bihugu by'abo bahana imbibi, mujye mu karere k'Ikiyaga cy'Umunyu n'ak'imisozi miremire n'ak'imigufi, no mu majyepfo ya Kanāni no ku nkombe z'Inyanja ya Mediterane. Nimumara kugera muri icyo gihugu cya Kanāni, muzakomeze mujye mu bisi bya Libani, mugere ku ruzi runini rwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

7 none nimuhaguruke mukomeze urugendo. Mujye mu misozi y'Abamori no mu bihugu by'abo bahana imbibi, mujye mu karere k'Ikiyaga cy'Umunyu n'ak'imisozi miremire n'ak'imigufi, no mu majyepfo ya Kanāni no ku nkombe z'Inyanja ya Mediterane. Nimumara kugera muri icyo gihugu cya Kanāni, muzakomeze mujye mu bisi bya Libani, mugere ku ruzi runini rwa Efurati.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ivugururamategeko 1:7
19 Iomraidhean Croise  

Hanyuma Abramu agenda yimuka, agana muri Negevu.


Dawudi atsinda Hadadezeri mwene Rehobu, umwami w’i Soba, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati.


Dawudi atsindira Hadadezeri, umwami w’i Soba, ahagana Hamati, ubwo Hadadezeri uwo yari amaze kugenda, agira ngo yigarurire uruzi rwa Efurati.


Shiturayi w’i Saroni yari ashinzwe amatungo maremare yarishaga mu mibande.


Iburasirazuba, bari batuye kuva ku ruzi rwa Efurati kugera ku butayu, kuko amatungo yabo yari menshi mu gihugu cya Gilihadi.


Nzagukebera igihugu guhera ku Nyanja y’Urufunzo kugeza ku Nyanja y’Abafilisiti, no guhera ku butayu kugeza ku Ruzi. Nimara kukwegurira abaturage b’icyo gihugu, maze ukabanesha,


Nyamara jyewe nari nabasenyaguriye Abahemori, bareshya n’ibiti by’amasederi bagakomera nk’ibiti by’imishishi! Nari natsotsobye imbuto zabo mpereye hejuru, ndandura n’imizi yabo mpereye hasi.


Abayisraheli bahaguruka mu butayu bwa Sinayi, buri muryango ukwawo, maze igicu gihagarara mu butayu bwa Parani.


Hanyuma twahagurutse i Horebu, twambukiranya bwa butayu bugari kandi buteye ubwoba mwiboneye; dukurikira inzira igana mu misozi y’Abahemori, nk’uko Uhoraho Imana yacu yari yabidutegetse; nuko tugera i Kadeshi-Barineya.


naho igihugu mugiyemo ngo mukigarurire ni igihugu kirimo imisozi n’ibikombe, cyuhirwa amazi y’imvura:


Ahantu hose muzashinga ikirenge hazaba habaye ahanyu; kuva ku butayu bwo mu majyepfo, kugera kuri Libani mu majyaruguru, kuva ku ruzi rwa Efurati mu burasirazuba kugera ku Nyanja y’Iburengerazuba, ngicyo igihugu cyanyu.


kuva ku butayu kugera kuri Libani, kuva ku Ruzi runini rwa Efurati, kugera ku Nyanja nini iburengerazuba, icyo gihugu cyose cy’Abaheti kizaba icyanyu.


Yozuwe atsinda igihugu cyose: Imisozi, Negevu, Imirambi, Imicyamu, n’abami baho bose. Ntihagira n’umwe urokoka, maze atsemba igihumeka cyose, nk’uko Uhoraho, Imana ya Israheli, yabitegetse.


Ariko niba gukorera Uhoraho bitabashimishije, uyu munsi muhitemo uwo mushaka gukorera: byaba ibigirwamana ba so bayobotse bakiri hakurya y’Uruzi cyangwa se iby’Abahemori mubereye mu gihugu. Naho jye n’inzu yanjye tuzakorera Uhoraho.»


Ubwo rero, bamaze kubyumva, abami bose b’iburengerazuba bwa Yorudani, bari batuye mu Misozi, mu Mirambi no ku nkengero zose z’Inyanja ngari, kugeza kuri Libani, ari bo Abaheti, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi, Abayebuzi,


Ryabwiraga umumalayika wa gatandatu wari ufite akarumbeti, riti «Rekura abamalayika bane baboheye ku ruzi rwa Efurati.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan