Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ivugururamategeko 1:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Dore amagambo Musa yabwiriye Israheli yose hakurya ya Yorudani, mu butayu, muri Araba, ahateganye na Sufu, hagati ya Parani, Tofeli, Lavani, Haseroti na Di-Zahavu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Aya ni yo magambo Mose yabwiriye Abisirayeli bose hakurya ya Yorodani mu butayu, muri Araba ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani n'i Tofeli n'i Labani, n'i Haseroti n'i Dizahabu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Muri iki gitabo harimo amagambo Musa yabwiye Abisiraheli bose bakiri iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Icyo gihe bari mu butayu hafi y'Ikiyaga cy'Umunyu ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani ku ruhande rumwe, n'i Tofeli n'i Labani n'i Haseroti n'i Dizahabu ku rundi ruhande.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Muri iki gitabo harimo amagambo Musa yabwiye Abisiraheli bose bakiri iburasirazuba bw'uruzi rwa Yorodani. Icyo gihe bari mu butayu hafi y'Ikiyaga cy'Umunyu ahateganye n'i Sufu, hagati y'i Parani ku ruhande rumwe, n'i Tofeli n'i Labani n'i Haseroti n'i Dizahabu ku rundi ruhande.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ivugururamategeko 1:1
29 Iomraidhean Croise  

Atura mu butayu bwa Parani, nyina amushyingira umukobwa wo mu gihugu cya Misiri.


Bavuye i Madiyani bagera i Parani, bahavana abantu bamwe barajyana bagerana mu Misiri kwa Farawo, umwami wa Misiri. Farawo aha Hadadi inzu, amumenyera ikimutunga kandi amuha n’isambu.


Imana iturutse i Temani, Nyir’ubutagatifu aturutse ku musozi wa Parani. Ubwamamare bwe bwakwiriye ijuru, ibisingizo bye byuzura isi.


Abayisraheli bahaguruka mu butayu bwa Sinayi, buri muryango ukwawo, maze igicu gihagarara mu butayu bwa Parani.


Imbaga y’Abayisraheli yavuye i Kiviroti-Tawa yerekeza i Haseroti.


Nyuma y’ibyo, Abayisraheli bavuye i Haseroti, bajya gushinga ingando mu butayu bwa Parani.


Bagaruka i Kadeshi mu butayu bwa Parani, bahasanga Musa, Aroni n’imbaga yose y’Abayisraheli. Bababwira iby’urugendo rwabo, banabereka imbuto zo muri icyo gihugu bavuyemo.


Guhera mu butayu bwa Parani, Musa arabohereza, nk’uko Uhoraho yari yabitegetse. Abo bantu bose bari bavuye mu batware ba Israheli.


Ariko ntituzagabana na bo igihugu kiri hakurya ya Yorudani, twebwe umunani wacu uherereye hano, iburasirazuba bwa Yorudani.»


Twebwe ubwacu, tuzafata intwaro tujye mu gihugu cya Kanahani imbere y’Uhoraho, kandi umugabane wacu uzaba uyu wo hakuno ya Yorudani.»


Turakwinginze rero ngo kiriya gihugu ukiduheho umugabane twebwe abagaragu bawe, maze woye kutwambutsa Yorudani.»


Bahagurutse i Rimoni-Peresi bajya gushinga ingando i Livina.


Bahagurutse i Livina, bajya gushinga ingando i Risa.


Iyo miryango ibiri n’icyo gice cy’umuryango bahawe umugabane wabo hakurya ya Yorudani iburasirazuba, ahateganye na Yeriko.»


itatu muzayitoranye hakurya ya Yorudani, naho yindi itatu muyitoranye mu gihugu cya Kanahani. Iyo migi izababera iy’ubuhungiro.


Nuko rero tunyura kure ya bene wacu, bene Ezawu batuye muri Seyiri, dukurikira inzira ica muri Araba iturutse mu karere ka Eliyati na Esiyoni-Geberi. Turakimirana, twerekeza mu butayu bwa Mowabu.


Musa ari hamwe n’abakuru b’imiryango y’Abayisraheli, aha rubanda aya mabwiriza, ati «Mwite ku mategeko yose mbashyikirije uyu munsi.


Musa ahamagara Abayisraheli bose, maze arababwira ati «Mwiboneye ubwanyu, mu gihugu cya Misiri, ibyo Uhoraho yagiriye Farawo, n’abagaragu be bose, n’igihugu cye cyose:


Nuko Musa araza nanone abwira Abayisraheli bose aya magambo. Aterura avuga ati


Ati «Uhoraho yaje aturuka kuri Sinayi, arasira mu mpinga ya Seyiri kubera bo, arabagirana aturuka ku musozi wa Parani, agera i Meriba h’i Kadeshi; kubera bo aza aturuka mu majyepfo yawo agana mu Mirambi.


igihe bari bageze hakurya ya Yorudani mu kibaya giteganye na Beti-Pewori, mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abahemori wari utuye i Heshiboni. Musa n’Abayisraheli bari bamutsinze ubwo bimukaga bava mu Misiri,


Musa ahamagaza Israheli yose, maze arayibwira ati «Israheli, tega amatwi, wumve amategeko n’amabwiriza nkubwira uyu munsi; muzayige muyafate, kandi mwihatire kuyakurikiza.


Ubu rero, ubwo Uhoraho, Imana yanyu, yahaye abavandimwe banyu ikiruhuko nk’uko yabibabwiye, mushobora noneho kwisubirira iwanyu, mu gihugu cyanyu mwahawe na Musa, umugaragu w’Uhoraho, hakurya ya Yorudani.


Musa yari yarahaye kimwe cya kabiri cy’umuryango wa Manase umugabane muri Bashani, naho ikindi kimwe cya kabiri cyabo, Yozuwe abaha umugabane wundi mu bavandimwe babo, hakuno ya Yorudani, mu burengerazuba. Igihe Yozuwe yaboherezaga iwabo, na bo yabahaye umugisha.


ako kanya amazi yamanukaga ava mu masoko arahagarara, maze yibumbira hamwe icyarimwe kure cyane ahitwa Adama, umugi uri hafi ya Saritani, naho amazi yamanukaga ajya mu nyanja ya Araba, ari yo nyanja y’Umunyu, arakama rwose, maze imbaga yambukira ahateganye na Yeriko.


Ubwo rero, bamaze kubyumva, abami bose b’iburengerazuba bwa Yorudani, bari batuye mu Misozi, mu Mirambi no ku nkengero zose z’Inyanja ngari, kugeza kuri Libani, ari bo Abaheti, Abahemori, Abakanahani, Abaperezi, Abahivi, Abayebuzi,


n’ibyo yakoreye abami bombi b’Abahemori bari batuye hakurya ya Yorudani, Sihoni, umwami wa Heshiboni, na Ogi, umwami wa Bashani, wari utuye i Ashitaroti.


Samweli aza gupfa. Abayisraheli bose baraterana; bamaze kumuririra, bamuhamba iwe i Rama. Ubwo Dawudi arahaguruka, amanuka ajya mu butayu bw’i Parani.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan