Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 9:2 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

2 amusaba inzandiko zo kujya mu masengero y’i Damasi, kugira ngo nagira abo ahasanga bayobotse iyo Nzira, abagabo n’abagore, ababohe abazane i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

2 amusaba inzandiko zo guha ab'amasinagogi y'i Damasiko, kugira ngo nabona abantu b'Inzira ya Yesu, abagabo cyangwa abagore, ababohe abajyane i Yerusalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

2 amusaba inzandiko zo gushyikiriza abakuru b'insengero z'Abayahudi z'i Damasi, kugira ngo nabonayo abayobotse inzira ya Yezu, baba abagabo cyangwa abagore, bose abafate abazane i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

2 amusaba inzandiko zo gushyikiriza abakuru b'insengero z'Abayahudi z'i Damasi, kugira ngo nabonayo abayobotse inzira ya Yezu, baba abagabo cyangwa abagore, bose abafate abazane i Yeruzalemu.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 9:2
23 Iomraidhean Croise  

Abramu n’abe bigabanyamo imitwe, babatera nijoro, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba hakurya ya Damasi.


Iteka ryaciriwe ku mugi wa Damasi. Damasi nticyongeye kwitwa umugi ukundi, ahubwo igiye guhinduka ikirundo cy’amabuye.


Dore ibyavuzwe kuri Damasi: Hamati na Arupadi bakozwe n’isoni kubera ko bumvise inkuru mbi. Bahungabanye nk’inyanja irimo umuyaga. Mbega ubwoba! Nta we ushobora kuguma hamwe ngo atuze!


Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo.


Yezu aramusubiza ati «Ni jye Nzira, n’Ukuri n’Ubugingo. Nta we ugera kuri Data atanyuzeho.


Yari yarigishijwe inzira ya Nyagasani, akagira n’umwete mu kuvuga ibyerekeye Yezu, kandi akabyigisha uko biri, n’ubwo yari azi gusa batisimu ya Yohani.


Icyo gihe ni bwo habyutse impagarara zikomeye mu mugi, zerekeye inzira ya Nyagasani.


Ariko bamwe bakomeje kunangira umutima banga kwemera, bagatuka inzira ya Nyagasani mu ruhame. Pawulo ni ko gutandukana na bo, ajyana n’abigishwa akabigishiriza buri munsi mu ishuri ry’umuntu witwa Tirano.


Nyamara icyo nemereye imbere yawe, ni uko nkorera Imana y’abasekuruza, nkurikije Inzira aba bita agatsiko k’abayobye, nkaba nemera n’ibyanditswe byose mu Mategeko no mu Bahanuzi.


Feligisi wari uzi neza iby’iyo Nzira, asubika urubanza avuga ati «Umugaba w’ingabo Liziya namara kuza, nzarangiza ibyanyu.»


Ni na byo nakoze i Yeruzalemu; nashyize mu buroko abenshi mu batagatifujwe, mpawe uburenganzira n’abatware b’abaherezabitambo; igihe kandi babaciraga urwo gupfa nkabishyigikira.


Ni cyo cyatumye umunsi umwe njya i Damasi, mfite ububasha n’amabwiriza by’abatware b’abaherezabitambo.


Ariko abantu bo mu isengero ryitwa «iry’ababohowe», hamwe n’Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano.


Uwo mwami apyinagaza umuryango wacu, agirira nabi abasekuruza bacu, kugeza aho abategeka kujugunya abana babo ngo batabaho.


kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose.»


Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambaza iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?»


I Damasi, igisonga cy’Umwami Areta cyarindishije umugi ngo bamfate.


habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan