Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 9:18 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

18 Ako kanya, utuntu dusa n’udushishwa duhubuka mu maso ye, yongera kubona maze ahera ko arabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

18 Uwo mwanya ibisa n'imboneranyi bimuva ku maso arahumuka, arahaguruka arabatizwa,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

18 Muri ako kanya utuntu dusa n'udushishwa dutunguka ku maso ye, tugwa hasi maze abona yongeye kureba. Arahaguruka arabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

18 Muri ako kanya utuntu dusa n'udushishwa dutunguka ku maso ye, tugwa hasi maze abona yongeye kureba. Arahaguruka arabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 9:18
11 Iomraidhean Croise  

Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu.


Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.


Aza kundeba maze arambwira ati «Sawuli, muvandimwe, humuka.’ Ako kanya ndahumuka, maze ndamureba.


None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’


Nuko Ananiya aragenda, yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati «Sawuli muvandimwe! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu.»


Amaze kurya, yongera kugira intege. Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi,


Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwo yabumburaga amaso, nta cyo yabonaga. Bagenzi be ni ko kumurandata bamugeza i Damasi.


Nyamara ubwenge bwabo bwahumiye ko ! Koko rero kugeza na n’ubu, iyo basoma Isezerano rya kera, icyo gitambaro cyakomeje kubapfukirana; ntikiratamururwa kuko Kristu wenyine ari We ukivanaho.


Kuko Imana yivugiye iti «Urumuri nirwakire mu mwijima». ni Yo ubwayo yamurikiye mu mitima yacu, ngo tumenye ikuzo ryayo ribengerana ku ruhanga rwa Kristu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan