Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 9:15 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

15 Ariko Nyagasani aramubwira ati «Genda! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanishe izina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

15 Umwami aramusubiza ati “Genda kuko uwo muntu ari igikoreshwa nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y'abanyamahanga n'abami n'Abisirayeli,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

15 Ariko Nyagasani abwira Ananiya ati: “Genda kuko uwo muntu ari igikoresho nitoranyirije kugira ngo amenyekanishe mu mahanga, no mu bami bayo no mu rubyaro rwa Isiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

15 Ariko Nyagasani abwira Ananiya ati: “Genda kuko uwo muntu ari igikoresho nitoranyirije kugira ngo amenyekanishe mu mahanga, no mu bami bayo no mu rubyaro rwa Isiraheli.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 9:15
38 Iomraidhean Croise  

«Ntarakuremera mu nda ya nyoko, nari nkuzi; nakwitoreye utaravuka, nkugira umuhanuzi w’amahanga.»


Nuko Uhoraho arambwira ati «Wivuga ngo ndacyari muto, kuko aho nkohereza hose uzajyayo, kandi n’ibyo ngutuma byose, ukazabivuga.


Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo, n’imbere y’abanyamahanga.


Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye, maze mbashyiraho kugira ngo mugende, mwere imbuto, kandi imbuto yanyu igumeho; bityo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye, azakibahe.


Igihe bari bateraniye gusenga kandi basibye kurya, Roho Mutagatifu arababwira ati «Barinaba na Sawuli nimubashyire ukwabo, bajye gukora umurimo nabahamagariye.»


Pawulo amaze kubaramutsa, abatekerereza ku buryo burambuye ibyo Imana yamukoresheje byose mu banyamahanga.


Nuko arambwira ati ’Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite.


Ariko Nyagasani arambwira ati ’Genda, kuko jyewe nshaka kugutuma ku bo mu mahanga ya kure.’»


Agripa ni ko kubwira Fesito ati «Nanjye ndashaka kumva uwo muntu!» Undi aramusubiza ati «Ejo uzamwumva.»


Nuko Agripa abwira Pawulo ati «Ngaho iregure.» Pawulo arambura ukuboko, atangira kwiregura ati


Agripa abwira Fesito ati «Uriya muntu yajyaga kurekurwa, iyo atajuririra Kayizari.»


arambwira ati ’Pawulo, witinya! Ni ngombwa ko ugera imbere ya Kayizari, kandi Imana ikugiriye ubuntu bwo kugukiriza ubuzima, hamwe n’abo mufatanyije urugendo bose.’


Hashize iminsi itatu, Pawulo atumiza abanyacyubahiro b’Abayahudi bahatuye; ngo bamare guterana arababwira ati «Bavandimwe, n’ubwo nta kibi nagiriye umuryango wacu, cyangwa se ngo ncishe ukubiri n’imigenzo y’abasekuruza, nyamara nafungiwe i Yeruzalemu, nshyikirizwa Abanyaroma!


Nuko rero, mumenye ko uwo mukiro Imana yawoherereje abanyamahanga, kandi bo bakazawakira!»


Jyewe Pawulo, umugaragu wa Yezu Kristu, ndabaramutsa. Koko natorewe kuba intumwa, nteganyirizwa kwamamaza Inkuru Nziza


Ni na We waduhesheje ubutumwa bwo kuyobora mu ikuzo ry’izina rye amahanga yose ku kwemera,


Mwebwe abanyamahanga, dore icyo mbabwira: mu rugero jyewe ndi intumwa mu mahanga, nubahiriza ubutumwa nahawe,


Ariko uko ndi kose, mbikesha ingabire y’Imana, kandi iyo ngabire ntiyambayemo impfabusa. Ahubwo ndetse nakoreye kubarusha bose; nyamara si ku bwanjye, ni ku bw’ingabire y’Imana indimo.


Kuba naramamaje Inkuru Nziza, si byo byatuma nirata, kuko ari umurimo ngombwa nashinzwe; ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza!


Jyewe Pawulo intumwa, itari iy’abantu cyangwa kubw’umuntu, ahubwo ku bushake bwa Yezu Kristu n’Imana Umubyeyi wacu wamuzuye mu bapfuye,


Ngicyo igituma, jyewe Pawulo, ndi imbohe ya Kristu Yezu kubera mwebwe, abavuye ishyanga . . .


kandi nanjye ubwanjye nkaba naratorewe kuba intumwa yo kubyamamaza no kubyogeza. Ndavuga ukuri simbeshya, ndi umwarimu w’amahanga mu byerekeye ukwemera n’ukuri.


ari na yo jyewe natorewe ngo mbe umwogeza, intumwa n’umwigisha wayo.


Nta n’umwe mu bajya ku rugamba ukomeza kwizirika ku mirimo yari asanganywe, ngo abe agishimishije uwamuhuruje.


Bazarwanya Ntama, nyamara abaganze, kuko ari we Mutegetsi w’abategetsi n’Umwami w’abami, kandi hamwe na we, abahamagawe, n’abatowe n’abayoboke be, na bo bazatsinda.»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan