Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 9:10 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

10 Aho i Damasi rero hakaba umwigishwa witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera, amuhamagara agira ati «Ananiya!» Undi arasubiza ati «Ndi hano, Nyagasani!»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

10 I Damasiko hari umwigishwa witwaga Ananiya. Umwami Yesu aramubonekera aramuhamagara ati “Ananiya.” Na we ati “Karame, Mwami.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

10 I Damasi rero hakaba umwigishwa wa Kristo witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera aramuhamagara ati: “Ananiya!” Undi arasubiza ati: “Karame Nyagasani.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

10 I Damasi rero hakaba umwigishwa wa Kristo witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera aramuhamagara ati: “Ananiya!” Undi arasubiza ati: “Karame Nyagasani.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 9:10
23 Iomraidhean Croise  

Abramu n’abe bigabanyamo imitwe, babatera nijoro, barabanesha, barabirukana babageza i Hoba hakurya ya Damasi.


Nyuma y’ibyo Imana igerageza Abrahamu, iramubwira iti «Abrahamu!» Arayisubiza ati «Ndi hano.»


Malayika w’Imana ampamagarira mu nzozi ati ’Yakobo’. Nditaba.


Ariko niba avuze ati ’Nta bwo ngushaka’; ubwo nta kundi azankoresha icyo ashaka!»


Uhoraho abona aje hafi kureba ibyo ari byo. Nuko Imana imuhamagarira mu gihuru rwagati iti «Musa! Musa!» Undi ati «Ndi hano.»


Nuko numva ijwi rya Nyagasani rigira riti «Mbese ndatuma nde ? Ni nde twakohereza ?» Ni ko kumusubiza nti «Ndi hano, ntuma!»


Arababwira ati «Nimwumve neza amagambo yanjye: Niba muri mwe harimo umuhanuzi, ni uko jyewe Uhoraho mubonekera nkamwibwira, cyangwa nkamuvugisha mu nzozi.


Nuko umunsi umwe, nko ku isaha ya cyenda y’amanywa, arabonekerwa: abona umumalayika w’Imana yinjira iwe, maze aramubwira ati «Koruneli!»


«Nari mu mugi w’i Yope ndiho nsenga, nza gutwarwa, maze mbona mu ijuru ikintu kimeze nk’umwenda munini, gifashwe mu mfuruka enye cyururuka gituruka mu ijuru, maze kiza kinsanga.


Nuko Petero asohoka amukurikiye, ariko atazi ko ibyakorwaga n’umumalayika ari ukuri, ahubwo akibwira ko ari inzozi yarose.


Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.


Ijoro rimwe, Pawulo arabonekerwa; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga, ati «Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare!»


Nuko ijoro rimwe, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Witinya, ahubwo komeza uvuge, ntuceceke!


’Mu minsi ya nyuma, — uwo ari Nyagasani ubivuga —, nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe n’abasaza banyu bazabonere mu nzozi.


Aho i Damasi hakaba umuntu witwa Ananiya, yari umuntu wubaha Imana, agakurikiza Amategeko kandi agashimwa n’Abayahudi bose bari bahatuye.


kandi mu ibonekerwa, yabonye umuntu witwa Ananiya yinjira iwe, amuramburiraho ibiganza kugira ngo abone.»


Nuko ahamara iminsi itatu atabona, nta cyo arya nta n’icyo anywa.


I Damasi, igisonga cy’Umwami Areta cyarindishije umugi ngo bamfate.


habe no kuzamuka i Yeruzalemu ngo nsange abantanze kuba intumwa; ahubwo nagiye muri Arabiya, nyuma ngaruka i Damasi.


Uhoraho ahamagara Samweli, arasubiza ati «Karame!»


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan