Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:9 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

9 Muri uwo mugi hakaba umugabo witwa Simoni, wari umupfumu, maze agatangaza Abanyasamariya, yiyita akataraboneka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

9 Hariho umuntu w'umukonikoni witwaga Simoni wabaga muri uwo mudugudu, agatangaza ubwoko bw'Abasamariya akiyita ukomeye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

9 Muri uwo mujyi kandi hari umugabo witwaga Simoni wari usanzwe aragura agatangaza Abanyasamariya, akiyita umuntu w'akataraboneka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

9 Muri uwo mujyi kandi hari umugabo witwaga Simoni wari usanzwe aragura agatangaza Abanyasamariya, akiyita umuntu w'akataraboneka.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:9
20 Iomraidhean Croise  

Ubwo Farawo atumiza abahanga n’abapfumu be; maze abapfumu ba Misiri na bo babigenza batyo, bakoresheje amayeri yabo:


Nyamara abapfumu ba Misiri bagenza batyo na bo, ku mayeri yabo. Maze umutima wa Farawo ugumya kunangira, ntiyumva Musa na Aroni, nk’uko Uhoraho yari yabivuze.


Na ba bapfumu ntibashobora guhinguka imbere ya Musa ku mpamvu y’ibibyimba, kuko abo bapfumu bari buzuyeho ibibyimba nk’Abanyamisiri bandi.


Umuntu wese uzirukira abazimu maze akabisunga, nzamurakarira muce mu muryango we.


Uvuga ibye bwite, aba ashaka kwihesha ikuzo, naho ushaka ikuzo ry’Uwamutumye, uwo ni umunyakuri, kandi nta kinyoma kimurangwaho.


Bamaze kwambukiranya ikirwa cyose kugera i Pafo, bahasanga umupfumu w’ingirwamuhanuzi, akaba Umuyahudi witwaga Bariyezu,


Nyamara uwo mupfumu Elimasi, — kuko ari ko izina rye risobanurwa — arabatambamira, ashaka uko yayobya uwo mutegetsi ngo amubuze kwemera.


Dore hambere aha hadutse uwitwa Tewudasi; aza avuga ko ari umuntu ukomeye, maze abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara yamaze kwicwa, abari baramuyobotse baratatana, ibyo yari yatangiye birayoyoka.


Icyatumaga bamwihambiraho batyo, ni uko yari amaze igihe kirekire yarabararuye n’ubwo bupfumu bwe.


wa Mwanzi uzishyira hejuru y’icyitwa Imana cyose, no hejuru y’ibindi byose bikwiye gusengwa, akageza n’aho ubwe yicara mu Ngoro y’Imana, maze agatangaza ko ubwe ari Imana.


Koko hazagwira abantu bikunda ubwabo, n’abafite inyota nyinshi y’ibintu, n’abirasi, n’abikuza, n’abanyarubwa, n’ibyigomeke ku babyeyi, n’indashima, n’inkorashyano,


n’abiha isura y’ubusabaniramana, ariko mu by’ukuri bahakana ishingiro ryabwo. N’abo ngabo rero urabirinde.


Koko rero, bungikanya ibigambo bitagira shinge na rugero, maze ibyifuzo bibi by’umubiri bigatuma bashukashuka abari bakimara kwitandukanya n’abantu bakiri mu mafuti.


Kuko ab’imbwa n’abarozi, n’amahabara, n’abicanyi, n’abasenga ibigirwamana, n’umuntu wese ukunda ibinyoma kandi ubikoresha, abo bazahera hanze.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan