Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:6 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

6 Rubanda bashishikariraga n’umutima umwe inyigisho za Filipo, kuko bari barumvise ibitangaza yakoraga kandi bakanabibona.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

6 Ab'aho benshi baraterana, bumva ibyo Filipo avuga n'umutima uhuye bamwitayeho, bumvise kandi babonye ibimenyetso yakoraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

6 Rubanda bitondera ibyo Filipo avuga, bose bagahuza umutima mu kubyumva no kureba ibitangaza yakoraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

6 Rubanda bitondera ibyo Filipo avuga, bose bagahuza umutima mu kubyumva no kureba ibitangaza yakoraga.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:6
7 Iomraidhean Croise  

Muri Yuda na ho ikiganza cy’Imana kibatera guhuza umugambi wo kubahiriza icyo umwami n’abanyacyubahiro be bari bategetse, bishingiye ku ijambo ry’Uhoraho.


Ku isabato yakurikiyeho, hafi umugi wose urakorana kugira ngo bumve ijambo ry’Imana.


Nuko na Simoni ubwe aremera, arabatizwa, maze yihambira kuri Filipo; yabona ibimenyetso bikomeye n’ibitangaza byakorwaga, akumirwa.


Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu.


Koko rero, roho mbi zasohokaga mu bari bahanzweho zisakuza, ibimuga byinshi n’ibirema bigakira.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan