Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:30 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

30 Filipo ariruka, yumva uwo mutware asoma mu gitabo cya Izayi umuhanuzi, aramubaza ati «Mbese aho ibyo usoma urabyumva?»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

30 Filipo arirukanka yumva asoma igitabo cy'umuhanuzi Yesaya, aramubaza ati “Ibyo usoma ibyo urabyumva?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

30 Filipo ariruka maze yumva wa mugabo asoma igitabo cy'umuhanuzi Ezayi, aramubaza ati: “Mbese aho ibyo usoma urabyumva?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

30 Filipo ariruka maze yumva wa mugabo asoma igitabo cy'umuhanuzi Ezayi, aramubaza ati: “Mbese aho ibyo usoma urabyumva?”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:30
18 Iomraidhean Croise  

Inzira y’amatangazo yawe irambangukiye, kuko waguye umutima wanjye.


Icyo ushoboye gukora cyose, jya ugikora ukibishoboye, kuko ikuzimu aho uzajya, nta murimo, nta kuri, nta bumenyi, nta n’ubuhanga bihari.


Umuntu wese wumva ijambo ry’Imana, ariko ntaryiteho, ameze nk’imbuto yabibwe iruhande rw’inzira: Sekibi araza akamukuramo icyari cyabibwe mu mutima we.


Hanyuma imbuto ibibwe mu gitaka cyiza, isobanura uwumva ijambo akaryitaho: uwo arera akabyara imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.»


Ibyo byose mwabyumvise?» Bati «Yee.»


Nuko Yezu ahamagara rubanda, ni ko kubabwira ati «Nimutege amatwi maze mwumve!


Nuko rero nimubona ’rya shyano ry’icyorezo’ ryavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli rihagaze ahantu hatagatifu — usoma abyumve neza! —


Nimubona ’ishyano ry’icyorezo’ riri aho ritagomba kuba — usoma abyumve neza! — icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi;


Yezu arababwira ati «Ibyo kurya bintunga, ni ugukora icyo Uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we.


Mushakashakira mu Byanditswe, mwibwira ko ari ho musanga ubugingo bw’iteka, nyamara ni byo bihamya ibinyerekeyeho.


Filipo ahera ko aragenda. Ubwo Umunyetiyopiya wari icyegera cya Kandasi, umwamikazi wa Etiyopiya, akaba n’umunyabintu we, yari yaje gusengera Imana i Yeruzalemu.


Roho Mutagatifu abwira Filipo ati «Genda, wegere ririya gare.»


Undi aramusubiza ati «Nabyumva nte se, ntabonye unsobanurira.» Nuko asaba Filipo kurira ngo yicare iruhande rwe.


Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu.


ariko iyo ndi mu ikoraniro mpitamo kuvuga amagambo make cyane yumvikana, afitiye abandi akamaro, aho gusukiranya menshi mu ndimi.


Ntimukabe rero abapfu, ahubwo mwihatire kumenya icyo Nyagasani ashaka.


Ubu rero ni igihe cy’ubushishozi: umunyabwenge arasobanukirwe n’umubare uranga Igikoko, kuko uwo mubare uhwanye n’izina ry’umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan