Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:3 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

3 Naho Sawuli we agumya kuyogoza Kiliziya, akinjira mu mazu, agafata abagabo n’abagore, akabashyira mu buroko.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

3 Ariko Sawuli we akomeza guca igikuba mu Itorero no kuryonona cyane, akinjira mu mazu yose agafata abagabo n'abagore, akabakurubana mu nzu y'imbohe.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

3 Naho Sawuli we agumya kuyogoza Umuryango wa Kristo. Yavaga mu rugo akajya mu rundi, agakurubana abagabo n'abagore akabata muri gereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

3 Naho Sawuli we agumya kuyogoza Umuryango wa Kristo. Yavaga mu rugo akajya mu rundi, agakurubana abagabo n'abagore akabata muri gereza.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:3
13 Iomraidhean Croise  

Ba shebuja babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi, barabakurubana no ku kibuga cy’umugi, babashyira abategetsi.


Ubwo ndasubiza nti ’Nyagasani, barabizi neza ko ari jye wajyaga mu masengero yose gufunga no gukubita abakwemera.


Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli.


Abantu bubaha Imana bahamba Sitefano, baramuririra cyane.


Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambaza iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?»


Koko jyewe ndi uwa nyuma mu ntumwa zose; sinkwiriye no kwitwa intumwa, kuko natoteje Kiliziya y’Imana.


Mwumvise kandi imigirire yanjye kera nkiri mu kiyahudi: ko natotezaga bikabije Kiliziya y’Imana nshaka kuyitsemba.


Ku byerekeye umwete, natoteje Kiliziya; naho ku byerekeye ubutungane bukeshwa amategeko, simpinyuka.


jyewe wahoze ndi umuntu utuka Imana, ngatoteza abayo, nkaba umunyarugomo. Ariko nagiriwe imbabazi, kuko ibyo nakoraga nabiterwaga n’ubujiji, ntaragira ukwemera.


Nyamara mwebwe mwima umukene icyubahiro cye! Mbese ye, abakire si bo babakandamiza? Si bo se babajyana mu nkiko?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan