Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:25 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

25 Petero na Yohani bamaze guhamya no kwamamaza ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bamamaza Inkuru Nziza mu nsisiro nyinshi z’Abanyasamariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

25 Na bo bamaze guhamya no kubwira abantu ijambo ry'Umwami, basubira i Yerusalemu babwiriza ubutumwa bwiza mu birorero byinshi by'Abasamariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

25 Petero na Yohani bamaze kwemeza abantu ibyo biboneye no kubabwira ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bari mu nzira bamamaza Ubutumwa bwiza mu mirenge myinshi yo muri Samariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

25 Petero na Yohani bamaze kwemeza abantu ibyo biboneye no kubabwira ijambo rya Nyagasani, basubira i Yeruzalemu. Bari mu nzira bamamaza Ubutumwa bwiza mu mirenge myinshi yo muri Samariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:25
14 Iomraidhean Croise  

Abo cumi na babiri Yezu abohereza mu butumwa, kandi abihanangiriza agira ati «Ntimwerekeze mu karere k’abanyamahanga kandi ntimwinjire mu migi y’Abanyasamariya;


kuko mpafite abavandimwe batanu; agende ababurire ejo na bo batazaza aha hantu h’ububabare.’


Namwe rero muzambera abagabo, kuko twabanye kuva mu ntangiriro.


ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»


Wa mutegetsi ngo abone ibibaye, atangazwa n’inyigisho za Nyagasani, nuko aremera.


Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza.


Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu.


Ubwo bemeranya umunsi bazongera guterana, uwo munsi ugeze bamusanga ari benshi ku icumbi rye. Ahera mu gitondo ageza nimugoroba abasobanurira iby’Ingoma y’Imana, anagerageza kubemeza ku byerekeye Yezu, ahereye ku Mategeko ya Musa no ku Bahanuzi.


Nuko rero, mumenye ko uwo mukiro Imana yawoherereje abanyamahanga, kandi bo bakazawakira!»


yamamaza Ingoma y’Imana kandi yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi kandi ashize amanga.


Naho Filipo ngo arebe, asanga ari mu mugi wa Azoti, maze yamamaza Inkuru Nziza mu migi yose yanyuragamo, kugeza ko agera i Kayizareya.


Mbandikiye muri make, nifashishije Silivani mbonamo umuvandimwe w’indahemuka, kugira ngo mbashishikaze kandi mbemeze ko ari ingabire nyakuri y’Imana mwihambiriyeho.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan