Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:12 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

12 Ariko aho bamariye kwemera Filipo wabamenyeshaga Inkuru Nziza y’Ingoma y’Imana n’izina rya Yezu Kristu, abagabo n’abagore barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

12 Ariko bamaze kwizera ubutumwa bwiza Filipo ababwira bw'ubwami bw'Imana n'ubw'izina rya Yesu Kristo, barabatizwa, abagabo n'abagore.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

12 Bamaze kwemera Ubutumwa bwiza Filipo yabazaniye yerekeye ubwami bw'Imana na Yezu Kristo, abagabo n'abagore barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

12 Bamaze kwemera Ubutumwa bwiza Filipo yabazaniye yerekeye ubwami bw'Imana na Yezu Kristo, abagabo n'abagore barabatizwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:12
22 Iomraidhean Croise  

Nuko rero, nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu,


Abatuma kwamamaza Ingoma y’Imana no gukiza abarwayi.


Yezu aramubwira ati «Reka abapfu bahambe abapfu babo; naho wowe, genda ujye kwamamaza Ingoma y’Imana.»


Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana.


Ariko bamwe muri bo bakomoka muri Shipure no muri Sireni bageze i Antiyokiya, bamenyesha n’Abagereki Inkuru Nziza ya Nyagasani Yezu.


Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa.


Bamaze kubyumva, babatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu.


Petero arabasubiza ati «Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu kugira ngo ababarirwe ibyaha bye, kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu.


Nuko abemeye izo nyigisho barabatizwa, uwo munsi biyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.


Nashishikarizaga Abayahudi kimwe n’Abagereki kugarukira Imana no kwemera Umwami wacu Yezu.


Nzi neza ko kuva ubu mutazongera kumbona ukundi, mwebwe mwese abo nanyuzemo namamaza Ingoma y’Imana.


yamamaza Ingoma y’Imana kandi yigisha ibyerekeye Yezu Kristu nta nkomyi kandi ashize amanga.


Nyamara abantu batabarika, abagabo n’abagore, bagakomeza kwiyongera ku bemera Nyagasani.


Abari batatanye bagendaga hose, bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo ry’Imana.


Nuko rero umuntu yemera n’umutima bikamuha ubutungane, yakwamamarisha umunwa bikamuha uburokorwe.


Nyamara muri Nyagasani umugabo wese agizwe n’umugore, n’umugore agizwe n’umugabo we.


Nta Muyahudi ukiriho, nta Mugereki, nta mucakara, nta mwigenge, nta mugabo, nta mugore, kuko mwese muri umwe muri Kristu Yezu.


Ayo mazi yagenuraga batisimu ibakiza ubu ngubu: ariko atari iyuhagira ubwandure bw’umubiri, ahubwo ya yindi ibaha kugana Imana mufite umutima utunganye, ikabakirisha izuka rya Yezu Kristu,


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan