Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 8:1 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

1 Sawuli na we yari mu bemeye ubwo bwicanyi. Uwo munsi haduka itotezwa rikomeye muri Kiliziya y’i Yeruzalemu, maze bose uretse Intumwa, batatanira mu turere twa Yudeya na Samariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

1 Uhereye uwo munsi hāduka akarengane gakomeye mu Itorero ry'i Yerusalemu, bose batatanira mu bihugu by'i Yudaya n'i Samariya, keretse intumwa.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

1 Ibyo kwica Sitefano Sawuli yari abishyigikiye. Uwo munsi Abakristo b'i Yeruzalemu batangira gutotezwa bikomeye. Uretse Intumwa, bose batatanira mu ntara ya Yudeya n'iya Samariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

1 Ibyo kwica Sitefano Sawuli yari abishyigikiye. Uwo munsi Abakristo b'i Yeruzalemu batangira gutotezwa bikomeye. Uretse Intumwa, bose batatanira mu ntara ya Yudeya n'iya Samariya.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 8:1
35 Iomraidhean Croise  

Nanjye mbatumaho, mbasubiza nti «Umurimo ndimo nkora urakomeye; sinshobora kuwureka ngo nze. Kandi ndamutse nsize imirimo nkaza iwanyu, yose yahagarara; ibyo se naba mbishakiye iki?»


maze abandi bafata abagaragu babagirira nabi, barabica.


Dore rero mboherereje abahanuzi, abanyabuhanga n’abigisha; muzica bamwe mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu masengero yanyu, mubameneshe mu migi yose.


Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu.


Mwibuke ijambo nababwiye ko ’Nta mugaragu uruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha.


Bazabaca mu masengero; ndetse n’igihe kirageze, maze uzabica wese azibwire ko yubashye Imana.


ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»


Muri Kiliziya y’i Antiyokiya hari abahanuzi n’abigisha, ari bo Barinaba, Simewoni bitaga «Umwirabura» na Lusiyusi w’i Sireni, Manaheni wari warareranywe n’umwami Herodi, na Sawuli.


Dawudi akiriho yarangije ugushaka kw’Imana, arasaza maze ashyingurwa hamwe n’abasekuruza be kandi yarashangutse.


Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.


Ndetse n’igihe bamennye amaraso ya Sitefano umuhamya wawe, nanjye nari mpari nshyigikiye abo bishi be, kandi ndinze n’imyambaro yabo.’


Ni na byo nakoze i Yeruzalemu; nashyize mu buroko abenshi mu batagatifujwe, mpawe uburenganzira n’abatware b’abaherezabitambo; igihe kandi babaciraga urwo gupfa nkabishyigikira.


bafatisha Intumwa, bazishyira mu buroko rusange.


«Nimugende muhagarare mu Ngoro y’Imana, maze mubwire rubanda ayo magambo yose azabahesha ubugingo!»


Bo ngo babyumve, umujinya urabasya maze batekereza kubica.


bahamagara Intumwa bazikubita ibiboko, bazibuza rwose kongera kwigisha mu izina rya Yezu, maze barazirekura.


Igihe cy’ikoraniro ryo mu butayu, ni we kandi wari uhagaze imbere y’abasekuruza bacu, akavugana n’Umumalayika ku musozi wa Sinayi; ni we wakiriye amagambo y’ubugingo kugira ngo ayadushyikirize.


Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo.


Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli.


Intumwa zari i Yeruzalemu zimenye ko muri Samariya bakiriye ijambo ry’Imana, ziboherereza Petero na Yohani.


Abantu bubaha Imana bahamba Sitefano, baramuririra cyane.


Abari batatanye bagendaga hose, bamamaza Inkuru Nziza y’ijambo ry’Imana.


Filipo na we aramanuka ajya mu mugi wa Samariya, yigisha abahatuye ibya Kristu.


Ubwo Kiliziya yariho mu mahoro muri Yudeya yose, muri Galileya no muri Samariya, ishinga imizi kandi ikomeza kubaha Nyagasani, bityo irushaho kujya mbere ikomejwe na Roho Mutagatifu.


N’ubwo bazi iteka ry’Imana ricira urwo gupfa abakora bene ibyo, bo ntibabikora gusa, bashima ndetse n’ababikora.


Bavandimwe, ndashaka kubamenyesha ko ibyangwiririye byatumye ndetse Inkuru Nziza ijya mbere,


Ukwemera kwatumye yimuka mu Misiri ntiyakangwa n’uburakari bw’umwami, nuko ntiyahindagana amera nk’umuntu wizigiye Utaboneshwa amaso.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan