Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:59 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

59 Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.»

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

59 Bakimutera amabuye, arāmbaza aravuga ati “Mwami Yesu, akira umwuka wanjye.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

59 Bakimutera amabuye Sitefano arasenga ati: “Nyagasani Yezu, nyakira.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

59 Bakimutera amabuye Sitefano arasenga ati: “Nyagasani Yezu, nyakira.”

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:59
12 Iomraidhean Croise  

hanyuma bazana abantu babiri b’abagome, babicaza imbere ye. Abo bagome bashinja Naboti mu ruhame rw’abantu, bavuga bati «Naboti yatutse Imana n’umwami!» Uwo mwanya baramufata, bamuvana mu mugi, bamutera amabuye arapfa.


Ngobotora mu mutego banteze, kuko ari wowe mbaraga zanjye.


maze umukungugu usubire mu gitaka wavuyemo, n’umwuka w’ubugingo usubire ku Mana yawutanze.


Nuko Yezu arangurura ijwi ati «Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe.» Amaze kuvuga atyo araca.


Ubwo rero umuntu wese uziyambaza izina rya Nyagasani, azakizwa.’


None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe kandi uhanagurweho ibyaha byawe.’


kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose.»


Abamwumvaga bose baratangaraga, maze bakabaza bati «Mbese uyu si we wajujubyaga i Yeruzalemu abiyambaza iryo zina? Hanyuma se ntiyazanywe ino no kubaboha, kugira ngo abashyikirize abatware b’abaherezabitambo?»


kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifurijwe muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose, izina rya Nyagasani Yezu Kristu, Umwami wabo n’uwacu:


Irinde rero imigenzo mibi y’abasore, ahubwo uharanire ubutungane, ukwemera, urukundo, n’amahoro, wunge ubumwe n’abiyambaza Nyagasani barangwa n’umutima ukeye.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan