Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:52 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

52 Ni nde mu bahanuzi, abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

52 Ni nde mu bahanuzi ba sekuruza wanyu batarenganije? Bishe abāvuze ibyo kuza kwa wa Mukiranutsi bitari byaba, none namwe mwaramugambaniye muramwica,

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

52 Mbese hari umuhanuzi n'umwe ba sokuruza batatoteje? Ese ntibishe n'abahanuye kuza kwa ya Ntungane? None namwe ni yo mwagambaniye murayica.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

52 Mbese hari umuhanuzi n'umwe ba sokuruza batatoteje? Ese ntibishe n'abahanuye kuza kwa ya Ntungane? None namwe ni yo mwagambaniye murayica.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:52
32 Iomraidhean Croise  

Eliya arasubiza ati «Nagize ishyaka ryo guharanira Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli baciye ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine usigaye, none barangenza ngo banyice.»


Arasubiza ati «Nagurumanywemo n’ishyaka ry’Uhoraho, Umugaba w’ingabo, kuko Abayisraheli banze kwita ku Isezerano ryawe, basenya intambiro zawe kandi bicisha inkota abahanuzi bawe; ni jye jyenyine wasigaye none barangenza ngo banyice.»


Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo, arabihanangiriza bikomeye kandi abatumaho kenshi intumwa ze, abitewe n’imbabazi yari afitiye umuryango we n’Ingoro ye bwite.


Nyamara bo bagakubita intumwa z’Imana, bagasuzugura amagambo yazo kandi bagaseka abahanuzi bayo, bigeza aho Uhoraho yarakariye umuryango we ubuziraherezo.


Nyamara bo barakwivumburiye, bakwivumbagatanyaho, amategeko yawe bayahigikira kure, bica abahanuzi bawe bababwirizaga kukugarukira, kandi bakora n’ibindi bibi byinshi, birakubabaza.


Abana banyu narabahannye, ariko biba iby’ubusa ntibumva. Inkota yanyu yatsembye abahanuzi, boshye intare kirimbuzi.


Pashuri akubita umuhanuzi Yeremiya, amubohera ku nkomanizo z’umuryango wa ruguru wa Benyamini, ari wo w’Ingoro y’Uhoraho.


Cyakora nimuramuka munyishe, mumenye ko mwebwe, kimwe n’uyu mugi n’abaturage bawo, muraba mwihamije icyaha cyo kwica umwere, kuko mu by’ukuri, Uhoraho ari we wanyohereje kuvuga aya magambo yose kugira ngo muyumve.»


Bakuye Uriyahu mu Misiri bamuzanira umwami Yoyakimu, aramwica maze intumbi ye ayijugunya mu rwobo bahambagamo rubanda.


Ishime unezerwe, mwari w’i Siyoni! Urangurure urwamo rw’ibyishimo, mwari w’i Yeruzalemu! Dore umwami wawe aragusanze, ni intungane n’umutsinzi, aroroshya kandi yicaye ku ndogobe, ku cyana cy’indogobe kikiri gitoya.


Nimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru! Ni uko batoteje abahanuzi bababanjirije.


Icyo gihe muzishime kandi munezerwe, kuko ingororano yanyu ari nyinshi mu ijuru. Nguko uko ababyeyi babo bagenzerezaga abahanuzi.


azabereka aho ubutungane buri, kuko ngiye kwa Data, kandi mukaba mutakimbonye;


uwo muntu rero, bikurikije umugambi udakuka w’Imana, amaze gutangwa, mwaramwishe mumubambisha ku musaraba amaboko y’abagome.


Nuko arambwira ati ’Imana y’abasekuruza bacu yakugeneye kumenya icyo ishaka, kubona Intungane no kumva ijwi ryayo bwite.


Nyamara Imana yujuje ityo ibyo yari yaravugishije Abahanuzi bose mbere y’uko biba, ko Kristu yagombaga kubabara.


Kandi n’Abahanuzi bose, uhereye kuri Samweli no ku bamusimbuye, bavuze iby’iy’iminsi turimo.


Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga.


Uko bishe Nyagasani Yezu n’abahanuzi, ni ko badutoteje natwe. Nta bwo bashimisha Imana, kandi babangamiye abantu bose.


n’abagambanyi, n’ibishihanyi, n’abahumwe amaso n’ubwirasi, n’abakunda ibyishimo by’umubiri aho gukunda Imana,


Bashakashakaga uko batahura igihe n’uburyo ibyo bari bumvishijwe na Roho wa Kristu wari ubarimo bizabera, nk’ibyerekeye ububabare Kristu yagombaga kubabara, hamwe n’ikuzo rizabukurikira.


Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’Imana Data, ari we Yezu Kristu Intungane;


Nuko mpfukama imbere ye ngo musenge, ariko arambwira ati «Sigaho, ntubikore ! Ndi umugaragu kimwe nawe, kimwe kandi n’abavandimwe bawe, bakomeza ubuhamya bwa Yezu. Imana ni yo ugomba gupfukamira.» Koko rero ubuhamya bwa Yezu ni umwuka w’ubuhanuzi.


Andikira umumalayika wa Kiliziya y’i Filadelifi, uti «Nyirubutagatifu na Munyakuri, wa Wundi ufite urufunguzo rw’inzu ya Dawudi, yakingura ntihagire n’umwe washobora gukinga, yakinga ntihagire n’umwe ubasha gukingura, aravuze ati


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan