Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:49 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

49 ’Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, isi ikaba akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye. None rero, muzanyubakira ingoro nyabaki? — uwo ni Nyagasani ubivuga — Cyangwa se aho nzaruhukira, hazaba hameze hate?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

49 ‘Ijuru ni ryo ntebe yanjye, Isi ni yo ntebe y'ibirenge byanjye. Muzanyubakira nzu ki? Ni ko Uwiteka ababaza. Cyangwa nzaruhukira hantu ki?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

49 ‘Ijuru ni intebe yanjye ya cyami, naho isi ni akabaho nkandagizaho ibirenge. None se muzanyubakira nzu ki? Ni hehe mubona ko natura?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

49 ‘Ijuru ni intebe yanjye ya cyami, naho isi ni akabaho nkandagizaho ibirenge. None se muzanyubakira nzu ki? Ni hehe mubona ko natura?

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:49
13 Iomraidhean Croise  

Mikayehu aravuga ati «Noneho, umva ijambo ry’Uhoraho. Nabonye Uhoraho atetse ijabiro ku ntebe ye, ingabo zose zo mu ijuru zimuhagaze iburyo n’ibumoso.


Ariko se koko Imana ishobora gutura ku isi? Ijuru ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse!


Ariko se koko, Imana ishobora guturana n’abantu ku isi? Ijuru ubwaryo ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse!


Uhoraho ari mu Ngoro ye ntagatifu, Uhoraho afite intebe ye y’ubwami mu ijuru; ariko amaso ye ntayakura ku bantu, abasuzumisha indoro ye.


Uhoraho avuze atya: Ijuru ni intebe yanjye y’ubwami, isi ikaba akabaho nkandagizaho ibirenge byanjye. Mwanyubakira rero inzu nyabaki? Aho naruhukira, ni hehe?


Ubwo se umuntu yashobora kwihisha ahiherereye — uwo ni Uhoraho ubivuze — maze jye simubone? Ni ko se, si jye wuzuye ijuru n’isi? Uwo ni Uhoraho ubivuze!


Nyamara guhera mu burasirazuba kugera mu burengero bwaryo, izina ryanjye rirasingizwa mu mahanga, kandi ahantu hose bosereza ububani izina ryanjye, bakanzanira ituro ritagira inenge, kuko izina ryanjye ari igihangange mu mahanga! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo, ubivuga.


Kurahiza ijuru ni ukurahiza intebe y’Imana n’Uyicayeho.


Ariko arabasubiza, ati «Ntimubona ibi byose? Ndababwira ukuri, hano nta buye rizasigara rigeretse ku rindi ridashenywe.»


Yezu aramubwira ati «Mugore, nyemera: dore igihe kiregereje ntimube mugisengera Imana Data kuri uyu musozi, cyangwa se i Yeruzalemu.


Uzatsinda, nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, mbese nk’uko nanjye natsinze maze nkajya kwicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami.’


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan