Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:44 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

44 Mu butayu, abasekuruza bacu bari bafite ihema rihamya Isezerano; Uwavuganaga na Musa yari yaramutegetse kuryubaka akurikije urugero yari yabonye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

44 “Ba sogokuruza bari bafite ihema ry'ubuhamya bari mu butayu, nk'uko Iyavuganye na Mose yamutegetse kurirema, arishushanije n'icyitegererezo cy'iryo yabonye.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

44 “Mu butayu ba sogokuruza bari bafite Ihema rihamya Isezerano Imana yagiranye na bo, rya rindi yari yategetse Musa gushinga akurikije urugero yamweretse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

44 “Mu butayu ba sogokuruza bari bafite Ihema rihamya Isezerano Imana yagiranye na bo, rya rindi yari yategetse Musa gushinga akurikije urugero yamweretse.

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:44
17 Iomraidhean Croise  

Dawudi asobanurira umuhungu we Salomoni uburyo azubaka urwinjiriro rw’Ingoro, amazu yayo, ububiko bwayo, ibyumba byayo byo hejuru, ibyumba byayo by’imbere n’icyumba cy’urwicurizo.


Nuko Dawudi abwira Salomoni, ati «Ibyo byose biri mu nyandiko Uhoraho yangejejeho, ansobanurira uburyo iyo mirimo yose izakorwa.»


Umwami atumira umuherezabitambo Yehoyada, aramubaza ati «Kuki utategetse abalevi ngo bake Abayuda n’abaturage b’i Yeruzalemu umusoro ugenewe Ihema ry’ibonaniro, Musa, umugaragu w’Imana, n’ikoraniro ry’Abayisraheli bari bariyemeje gutanga?


Itegereze, maze uzakore ukurikije urugero werekewe hejuru y’umusozi.


Uzubake Ingoro ukurikije urugero werekewe hejuru y’umusozi.


Uzarukore mu mbaho, urugire umurangara mu nda, nk’uko wabyerekewe hejuru y’umusozi.


Dore umubare w’ibintu byakoreshejwe bubaka Ingoro, Ingoro y’Isezerano: byabaruwe ku itegeko rya Musa, bigirwa n’Abalevi, bayobowe na Itamari mwene Aroni, umuherezabitambo.


Mu mwaka wa kabiri, ku munsi wa makumyabiri w’ukwezi kwa kabiri, igicu kizamuka kiva ku ihema ry’ibonaniro.


Uziyegereze kandi abavandimwe bawe, bo mu nzu ya Levi, inkomoko yo kwa so. Bazakubere abafasha kandi bagukorere, ari wowe ari n’abahungu bawe, imbere y’ihema ry’Isezerano.


Ku munsi bubatseho Ingoro, ari ryo hema ry’ibonaniro, haje igicu kirayitwikira; nimugoroba gipfukira Ingoro gisa n’umuriro kugeza mu gitondo.


akaba ashinzwe ingoro n’ihema nyaryo, ritubatswe n’abantu, ahubwo Imana yiyubakiye ubwayo.


Ibyo abo ngabo bakora ku isi ni ibishushanyo bica amarenga y’ibiriho mu ijuru, nk’uko Musa agiye kubaka Ihema yabwirijwe n’Imana ngo «Itegereze, uzakore byose ukurikije urugero rw’ibyo werekewe hejuru y’umusozi.»


Umuryango w’Abayisraheli wose ukoranira i Silo, maze bahashinga Ihema ry’ibonaniro. Igihugu cyari kimaze kubayoboka.


Nuko imbaga isohoka mu mahema yayo kugira ngo yambuke Yorudani, naho abaherezabitambo bahetse Ubushyinguro bw’Isezerano bayigenda imbere.


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan