Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -




Ibyakozwe 7:43 - Kinyarwanda Bibiliya Ntagatifu

43 Ahubwo mwahetse ihema rya Moloki n’inyenyeri y’imana yanyu Refani, ibyo bishushanyo mwikoreye kugira ngo mubisenge! Ni cyo gituma nzabajyana bunyago hirya ya Babiloni.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Yera

43 Mwateruye ihema rya Moleki, N'inyenyeri y'ikigirwamana Refani, Ari ibishushanyo mwaremeye kubisenga. Nanjye nzabīmurira hakurya y'i Babuloni.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana D

43 Nyamara mwahetse ihema ry'ikigirwamana Moleki n'ishusho y'inyenyeri y'ikigirwamana Refani, ni yo mashusho mwaremeye kuramya. Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze i Babiloni.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac

Bibiliya Ijambo ry'imana

43 Nyamara mwahetse ihema ry'ikigirwamana Moleki n'ishusho y'inyenyeri y'ikigirwamana Refani, ni yo mashusho mwaremeye kuramya. Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze i Babiloni.’

Faic an caibideil Dèan lethbhreac




Ibyakozwe 7:43
13 Iomraidhean Croise  

Nuko Salomoni yubaka hejuru y’umusozi uteganye na Yeruzalemu, ahubaka urutambiro rugenewe Kemoshi, ishyano ry’Abamowabu, yubaka n’urundi rutambiro rugenewe Moleki, ishyano ry’Abahamoni.


Mu mwaka wa cyenda w’ingoma ya Hozeya, umwami w’Abanyashuru atsinda umugi wa Samariya, arawigarurira; anyaga Abayisraheli abajyana muri Ashuru. Abatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani, no mu migi y’Abamedi.


Umwami w’Abanyashuru ajyana Abayisraheli muri Ashuru, ajya kubatuza mu karere ka Kala, ku ruzi rwa Habori muri Gozani, no mu migi y’Abamedi.


Atwika umuhungu we ho igitambo, akoresha uburyo bwinshi bwo gutongera no gushika, ashyiraho abashitsi n’abapfumu. Yihata gukora ibidashimishije Uhoraho, aramurakaza.


Bubakiye Behali urutambiro mu kabande ka Bene Hinomi, kugira ngo batwikire Moleki abahungu babo n’abakobwa babo; ibyo kandi sinigeze mbisaba, sinigeze natekereza gukoresha iryo shyano riyobya Yuda!»


Ntuzagire n’umwe mu bana bawe utura Moleki umumutwikira, kandi ntuzasuzugure izina ry’Imana yawe. Ndi Uhoraho.


Hari ubwo se mwigeze kuntura ibitambo n’amaturo mu butayu, muri ya myaka mirongo ine, muryango wa Israheli?


Lean sinn:

Sanasan


Sanasan